Umunyamideri w’Umunyarwandakazi umaze kwitabira ibirori by’imideri bikomeye ku Isi, Anipha Umufite, yasangije ab’igitsinagore ubuhamya bw’uburyo aho ajya hose, ajyenda yumva ari kumwe na Yesu/Yezu ndetse ko ari we akesha ibyo agezeho byose.
Anipha Umufite yabitangarije mu giterane kizwi nka ‘All Women Together’ kiri kubera mu Rwanda kibaye ku nshuro ya 12, cyitabiriwe n’ab’igitsinagore baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Iki giterane gitegurwa n’Umuryango Women Foundation uyoborwa na Apôtre Mignonne Kabera usanzwe ari umukozi w’Imana, icyo kuri uyi nshuro cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024,
Iki giterane All Women Together 2024 cy’uyu mwaka cyitabiriwe n’abavuye mu bice binyuranye by’Isi, kizamara iminsi ine.
Muri gahunda ziba muri ibi biterane, ababyitabiriye bafata umwanya munini w’ubuhamya mu ntero igira iti ‘Kuva mu Gutsikamirwa tujya mu butsinzi’.
Mu batanze ubuhamya harimo Umunyamiderikazi mpuzamahanga Anipha Umufite ukorana na Kompanyi zikomeye ku Isi, wavuze ko Yesu/Yezu ari we cyamamare kirenze abandi bose.
Yagize ati “Hari abagira isoni zo guhamya ko ari abakristo mu ruhame bari kumwe n’abakomeye, ariko ndagira ngo mbabwire ko Yesu ari we musitar ubarenze.”
Anipha Umufite yakomeje avuga ko nubwo agenda mu Bihugu byinshi byo ku Migabane itandukanye ku Isi, ariko igihe cyose aba ari kumwe na Yesu aho yerecyeje hose.
Ati “Aho njya hose mu Bihugu bitandukanye, ntabwo nsiga Yesu ndamuhamya, ni yo ndi kumwe n’icyamamare Kim Kardashian ntabwo bintera isoni kuvuga Yesu.”
Iki giterane ‘All Women Together Conference 2024’ kiri kuba Ku nshuro ya 12, kizamara iminsi ine, aho kizasoza kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024.
Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10