Mu muryango w’umuhanzi Britney Spears wamamaye mu ruhando mpuzamahanga bigashyira cyera, akaba amaranye iminsi uburwayi bwo mu mutwe bukomoka ku biyobyabwenge, hari kuvugwa ubwoba ko yaba agiye kwitaba Imana.
Britney Spears umaranye ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, bamwe mu bamuba hafi babwiye ikinyamakuru TMZ batekereze ko yaba agiye gupfa.
Umwe yagize ati “Gahunda yari uko Britney aba mu nzu yakodeshaga mu gihe kingana n’amezi 2 mu gihe yakiriye ubuvuzi ndetse n’ubujyanama bwo mu mutwe kugira ngo bamwiteho neza.
Iyo gahunda yahindutse ku wa Kabiri tubwirwa ko Britney yaje kumenya neza gahunda, byose birahinduka maze igitekerezo cyo gutabara kivaho.”
TMZ yatangaje inkuru ko Britney yagaragaye muri resitora hafi y’urugo rwe mu kwezi gushize aho abatangabuhamya bavugaga ko yakoraga “manic.” Mu mashusho, aho yumvikanye avuza induru.
Gusa nyuma yaho yemeye guhura n’umuganga binavugwa ko byaba byaragenze neza.
Britney yashyizwe mu myaka 13 yo kwitabwaho nyuma yo kwiyemeza ku bushake incuro 2. Kubungabunga ubuzima bwe no kubwitaho byarangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2021.
Umucamanza ntabwo yategetse isuzuma ry’ubuvuzi mbere yo kurangiza kwitabwaho nubwo abaganga bahoraga bapima imbere y’urukiko mu myaka 13.
Nubwo ibi byose byabayeho, abo hafi y’uyu muhanzika bakomeje guhangayikishwa n’ibiyobyabwenge ari gufata akaba atanahura n’abaganga ngo bamufashe ku kibazo cyo mu mutwe afite.
Josiane UMUTONI
RADIOTV10