Kuri uyu wa Gatatu hazakomeza Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigeze ku munsi wa wari wa gatandatu mu minsi 10 rigomba kumara, aho ribera kuri Gisozi Memorial Center, riyobowe na Hope Azeda akaba ari nawe wagitangije.
Kuri uyu munsi haraza kuba ikiswe Literature Day (umunsi w’ubuvanganzo), muri iri serukiramuco “Ubumuntu arts festival” rimaze imyaka 10 ritangijwe, rikaba ari ngaruka mwaka, aho uyu mwaka ryatangiye tariki ya 24 Nyakanga 2024.
Ku munsi waryo wa Gatandatu, ku buvanganzo bw’imivugo buribuze kuba buyobowe n’umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi n’urubyiruko King Kivumbi ndetse na Delah Dube wo mu gihugu cya Botswana.
Ijoro ry’uyumunsi ryiswe “Silent Poetry Night” ubwo hibandwa ku mivugo (poetry) mu gihe indi minsi ishize habaga hibanzwe ku ikinamico (theatre).
Abanyarwanda bahanzwe amaso cyane kuko u Rwanda rumaze kwamamara kukuba ari urwa mbere mukugira ikinamico (Theatre) zinogeye amatwi n’amaso kurenza abandi banyamahanga baba bitabiriye iri serukiramuco.
Hope Azeda watangije Ubumuntu Arts Festival akomeje gushimira abantu bose bitabiriye iri serukiramuco aho yagie ati “Nishimiye kubona uko iminsi igenda ishira ariko abantu bitabira kurushaho iki gitaramo kigamije kwereka isi ko yihuje igasenyera umugozi umwe ntakandamizwa cyangwa ivangura ribayeho, isi yose yabaho mu mudendezo udasanzwe bityo rero tugomba kubiharanira.”
Kuva muri 2014 mu Rwanda nibwo hatangijwe iserukiramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’ ndetse ryazamukiyemo abahanzi benshi mu ngeri zitandukanye, ubu bari ku gasongero mu Rwanda.
Ni iserukiramuco ryatangijwe na Mashirika Performing Arts and Media. Iri serukiramuco ryazamukiyemo abantu batandukanye bamenyekanye mu Rwanda nka Nkusi Arthur, Umuhire Eliane, Andy Bumuntu, Anita Pendo, Malaika Uwamahoro n’abandi batandukanye.
Noella ISIMBI AKIMANA
RADIOTV10