Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uganda: Minisitiri yagaragaye akata umuziki mu mbyino igezweho

radiotv10by radiotv10
26/04/2024
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Uganda: Minisitiri yagaragaye akata umuziki mu mbyino igezweho
Share on FacebookShare on Twitter

Phiona Nyamutoro uherutse kugirwa Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda, yagaragaye ari guceza umuziki hamwe n’itsinda ry’abana ryamamaye rya Ghetto Kids ryashinzwe n’umuhanzi Eddy Kenzo usanzwe ari n’umukunzi w’uyu Minisitiri.

Ni mu mashusho yashyizwe hanze n’iri tsinda ry’aba bana ubwo ryari riri gususurusta abantu, umwe mu barigize akajya guhagurutsa Minisitiri Phiona Nyamutoro akamujyana ku rubyiniro.

Aba bana basanzwe bazwiho ubuhanga budasanzwe mu mibyinire, byanatumye bamamara ku Isi, barimo babyina indirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo usanzwe ari umukunzi wa Minisitiri Phiona Nyamutooro.

Ubwo umwe muri aba bana yagezaga Phiona ku rubyiniro, babyinanye Sitya Loss mu mbyino zigezweho, bigaragara ko Minisitiri asanzwe azi gukata umuziki.

View this post on Instagram

A post shared by Triplets Ghetto Kids 🇺🇬 (@ghettokids_tfug)

Mu butumwa buherekeje amashusho ya Minisitiri Phiona ari kubyina, iri tsinda rya Ghetto Kids, ryagize riti “Twabyinishije Nyakubahwa Minisitiri Phiona Nyamutoro, kandi murebe ni umubyinnyi w’akataraboneka.”

Phiona Nyamutoro asanzwe ari umukunzi w’umuhanzi Eddy Kenzo wanafashije gushyiraho iri tsinda ry’abana bari basanzwe ari abana bo ku muhanda, akaza kubahindurira ubuzima, ubu bakaba ari ibyamamare.

Eddy Kenzo wanaherekeje Minisitiri Phiona Nyamutoro ubwo yajyaga kurahirira inshingano zo kwinjira muri Guverinoma ya Uganda mu kwezi gushize, aherutse kwerura iby’ukundo rwabo, avuga ko uretse kuba ari inshuti ye yihariye, banafitanye umwana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 3 =

Previous Post

Kigali: Umuganga ukomoka muri Congo akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina umurwayi w’umugore

Next Post

Abanyamakuru mwakunze mugiye kongera kubumva: Radio10, mudatenguha abayumva ikuzaniye agashya

Related Posts

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyamakuru mwakunze mugiye kongera kubumva: Radio10, mudatenguha abayumva ikuzaniye agashya

Abanyamakuru mwakunze mugiye kongera kubumva: Radio10, mudatenguha abayumva ikuzaniye agashya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.