• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uganda yatsinze umukino nk’uwitegurwa n’Amavubi ariko ntibyagira icyo biyimarira

radiotv10by radiotv10
08/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uganda yatsinze umukino nk’uwitegurwa n’Amavubi ariko ntibyagira icyo biyimarira
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu ya Uganda Uganda Cranes, yatsinze Niger mu mukino wa nyuma mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ariko ntiyabona itike.

Uganda Cranes yabashije kubona ibitego 2-0 imbere ya Niger yari yakiriye Uganda kuri Grand Stade Marrakech muri Moroc, ibitego byatsinzwe na Abdu Aziizi Kayondo na Joseph Ochaya.

Amahirwe ya Uganda yayoyotse ubwo ikipe ya Tanzania yo yanganyaga na Algeria 0-0, bituma Tanzania igumana umwanya wa 2 uyemerera kuboneka mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Ikipe ya Uganda yinjiye mu mukino wa nyuma w’itsinda rya 4, isabwa amanota 3 asanga 4 yari ifite kugira ngo yizere byibura ko Algeria ishobora kubatsindira Tanzania, ubundi Uganda ikazamuka ari iya 2.

Uko urutonde rwari ruhagaze nyuma y’iyi mikino, Algeria yayoboye itsinda n’amanota 16 izigamye ibitego 7, Tanzania iya 2 n’amanota 8 irimo umwenda w’igitego 1, Uganda iba iya 3 n’amanota 7 n’umwenda w’igitego 1, mu gihe Niger yo yabaye iya nyuma n’amanota 2 n’umwenda w’ibitego 5.

Ibi bivuze ko Algeria na Tanzania ari zo zizitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha, muri iri tsinda.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − three =

Previous Post

France: Urupfu rw’imbwa rwatumye umugabo n’umugore bisanga imbere y’inkiko

Next Post

Uganda yahishuye umubare w’ibyihebe imaze kwicira muri Congo mu myaka 2

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Uganda yahishuye umubare w’ibyihebe imaze kwicira muri Congo mu myaka 2

Uganda yahishuye umubare w’ibyihebe imaze kwicira muri Congo mu myaka 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.