Umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuganirwaho hanagaragazwa uko uhagaze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda; zahuye mu nama iri kubera mu Karere ka Nyagatare, kugira ngo ziganire icyatuma imigenderanire n’umubano by’Ibihugu byombi, birushaho gutera imbere, hagaragazwa ko ubucuti bw’ibi Bihugu budashingiye ku kuba bituranye gusa.

Iyi nama ya kabiri ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka ku mpande zombi, yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, aho intumwa z’Ibihugu byombi, zahuye ngo zirebere hamwe uko Ibihugu byombi byarushaho gukorana mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati yabyo.

Izindi Nkuru

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka, wafunguye ku mugaragaro iyi nama, yavuze ko guhura kw’intumwa z’Ibihugu byombi, ari ingingo yagutse kuko ibi Bihugu bifite byinshi bisangiye.

Yagize ati “Ibihugu byacu, bisangiye ibirenze kuba ari ibituranyi, dusangiye amateka akomeye, umuco ndetse n’ubukungu.”

Clementine Mukeka yakomeje avuga ko muri byinshi u Rwanda na Uganda basangiye, harimo n’imbogamizi, “by’umwihariko ibijyanye n’umutekano n’amahoro by’abaturage bacu.”

Ati “Ku bw’ibyo rero, mu gukorera hamwe, mu gusangizanya amakuru ndetse no guhuza imbaraga, dushobora kubaka umwuka mwiza n’ahantu hatekanye ku baturage bacu ndetse tukanukaba iterambere rirambye ryambukiranya imipaka.”

Yavuze kandi ko iyi nama ari n’umwanya mwiza wo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu mubano n’imikoranire y’Ibihugu byombi, ndetse no kurebera hamwe ibikwiye gushyirwamo imbaraga.

Ambasaderi Julius Kivuna, uyobora ishami rishinzwe amahoro n’Umutekano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, yavuze ko mbere na mbere ashima imiyoborere y’Ibihugu byombi, ihora ishyize imbere icyatuma umubano wabyo urushaho kumera neza.

Yavuze ko yizeye ko iyi nama ya kabiri, iza kuba umuyobora wo gushakira umuti imbogamizi n’ibibazo bikiri mu migenderanire ku mipaka ihuza Ibihugu byombi.

Ati “Mu gihe duhuye uyu munsi, ni n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba intambwe yatewe mu nzego zitandukanye yaba mu rwego rw’abinjira n’abasohoka, mu buzima, umutekano, ubucuruzi n’isoreshwa ndetse no kugaragaza imbibi z’imipaka yacu.”

Ambasaderi Julius Kivuna yavuze ko umubano wa Uganda n’u Rwanda, ukomeje guhagarara bwuma, bityo ko iyi nama ikwiye kuba umwanya wo kurebera hamwe icyakuraho imbogamizi zigihari, ndetse n’icyakorwa kugira ngo imikoranire irushaho kuba myiza.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET, Clementine Mukeka yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda urenze kuba ari Ibituranyi

Ambasaderi Julius Kivuna yashimiye Imiyoborere y’Ibihugu byombi
Ni inama yanitabiriwe n’inzego z’Umutekano ku mpande zomb. Uyu ni Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru