Nyuma y’uko Leta ya Niger yambuye Abanyarwanda umunani (8) ibyangombwa ndetse ikanafata umwanzuro wo kubirukana, Umucamanza w’Urwego IRMCT rwabohereje muri iki Gihugu, yategetse iki Gihugu kubasubiza ibyangombwa yari yarabahaye bakihagera.
IRMC itangaza ko yohereje aba Banyarwanda umunani muri Niger ku bwumvikane bw’ubuyobozi bw’iki Gihugu n’uru rwego.
Mu mpera z’Ukuboza 2021, Guverinoma ya Niger yari yafashe icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda ndetse ibaha iminsi irindwi yo kuba batakiri ku butaka bw’iki Gihugu.
Aba banyarwanda barimo abari bafite imyanya ikomeye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal, bahise bitabaza Urwego IRMCT rwasigariyeho zimwe mu Nkiko Mpuzamahanga z’Umuryango w’Abibumbye ngo rubarenganure.
Ibi byatumye aba Banyarwanda bahabwa indi minsi 30 kugira ngo ibibazo by’aba Banyarwanda bihabwe umurongo.
Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche wa IRMCT ukurikirana ikibazo cy’aba Banyarwanda boherejwe muri Niger ariko bakaba bamaze iminsi mu manza zo kubirukana, yasabye ubuyobozi bwa Niger gusubiza aba Banyarwanda ibyangombwa bari bahawe n’iki Gihugu ubwo bari bagezeyo.
Aba Banyarwanda bari boherejwe muri Niger, barimo abarangije ibihano ndetse n’abagizwe abere ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko atari yo yasabye Niger yirukana aba Banyarwanda ndetse ko igihe cyose baba babishaka bafunguriwe amarembo bakaba baza kuba mu Rwanda.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse gutangaza ko aba Banyarwanda badakwiye kugira impungenge kuko u Rwanda ari Igihugu kigendera ku mategeko ku buryo badashobora guhanwa cyangwa kuburanishwa kabiri ku cyaha kimwe.
RADIOTV10