Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Ishimwe Joshua yifurije isabukuru nziza umugore we, akoresheje amagambo aryohereye, amwibutsa ko urukundo amukunda ari ntagereranywa.
Josh Ishimwe wakoze ubukwe muri Kamena uyu mwaka n’umugore we Gloria Mutoni, mu birori byabereye ku Mugabane w’u Burayi mu Buholandi.
Mu butumwa Josh Ishimwe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yifurije isabukuru nziza umugore we, yagize ati “Isabukuru nziza nshuti y’akadasohoka Mugore wanjye Mwiza nahawe na Rurema, imfura muri byose.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko bigoye kubona amagambo yakoresha amwifuriza isabukuru nzia, ati “Gusa ndi umunyamugisha kukugira nk’umugore wanye ndagukunda cyane wambereye umugisha mu myaka yose tumaranye, uyu mwaka wo urangije biba agahebuzo.”
Yakomeje yizeza umugore we ko azamukunda iteka. Ati “Ndiho kugira ngo nguhe urukundo, ibyishimo, kugusengera ndetse no kukugandukira iteka ryose.”
Yasoje ubutumwa bwe yifuriza umugisha umugore we amusabira ngo Imana ikomeze kumurinda inamuhundagazaho ubuntu bwayo. Ati “kukugira ni umugisha.”


RADIOTV10