Umuhanzi Chryso Ndasingwa uri mu bagezweho mu buhanzi bw’indirimbo zaririmbiwe Nyagasani, avuga ko atakuranye inzozi zo kuba umuhanzi, ahubwo ko na we byaje bimutunguye, kuko yumvaga intego ze ari ukuzakora imirimo isanzwe.
Uyu muhanzi ufite igitaramo kuri Pasika kuri iki Tyumweru tariki 20 Mata 2025, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe ibanga akoresha agakora ibitaramo binini byitabirwa ku rwego rwo hejuru kandi ari umuhanzi utamaze imyaka myinshi.
Ni nyuma yuko umwaka ushize na bwo yakoze igitaramo muri BK Arena akayuzuza, bityo ko akwiye gusangiza abandi bahanzi ibanga akoresha kugira ngo ibi abigereho.
Yagize ati “Mu by’ukuri ibi bintu byarantunguye sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi, nari mfite inzozi zo kwiga nkazikorera imirimo itandukanye kugira ngo mbone amafaranga. Ibintu nabaga mu rusengero ndirimba nk’uko abandi baririmba, nyuma ya Covid nsohoye indirimbo abantu barayikunda. Ni kumwe Imana ikwikundira ikakwihera, abantu barayikunze baranshyigikira na n’ubu.”
Akomeza avuga ko bitewe n’ubunararibonye bucye afite, adashobora kugira inama yagira abandi bahanzi.
Ati “Mu by’ukuri nta banga, naba nkubeshye pe gusa nyuma y’imyaka 20 cyangwa icumi nzaba mfite inama yo kugira abandi bahanzi, imyaka ibiri itatu maze mu byo nkora haracyarimo amakosa ndacyari kwiga uko ibintu babikora wenda inama natanga nabwira umuntu ngo ntucike intege ku nzozi zawe.”
Chryso Ndasingwa utaramara igihe kinini yunjiye mu buhazi, nimwe mu bahanzi bamaze kubaka igikundiro mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, akaba afite igitaramo kizaba kuri iki Cyumweru, kizaba kirimo abandi bahanzi bazwi nka True Promesses, Papy Clever na Dorcas ndetse na Arsene Tuyi.


Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10