Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Innocent Ujah Idibia, uzwi nka 2Baba cyangwa 2Face Idibia, uherutse kwemeza ko yatandukanye n’umugore we Annie Macaulay, yibasiwe n’abakunzi be, nyuma yuko yemeje ko ari mu rukundo n’umunyapolitiki, bivugwa ko ari we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.
Mu mpera z’ukwezi gushize, ni bwo 2Baba cyangwa 2Face Idibia yatangaje ko we n’umugore we Annie Macaulay basa nk’abatandukanye ndetse ko batangiye urugendo rwo kugana inkiko kugira ngo zibahe gatanya yemewe n’amategeko.
Gusa nyuma yo gutangaza ibi, nyuma y’igihe gito yanemeje ko ari mu rukundo n’umunyapolitiki Natasha Igbinedion, usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Edo muri Nigeria, akaba ari na Visi Perezida w’iyi Nteko.
Nyuma yuko 2Baba agaragaje ko afite icyifuzo cyo kurushingana n’uyu munyapolitiki, Natasha Igbinedion nyuma y’ibyumweru bibiri gusa atangaje ibyo gutandukana n’umugore we Annie Macaulay, abakunzi ba muzika muri Nigeria, byumwihariko abakunzi b’uyu muhanzi, bamwibasiye.
Uwitwa vantage_suite yanditse ati “Urabona ukuntu 2baba ari indyarya itanaca bugufi ngo isabe imbabazi kubera guca inyuma Annie, akabyarana n’abagore batandukanye, none arasaba Honourable Natasha gushyingiranwa, na we akaba yizeye ko bazagirana ibihe byiza mu rugendo bazatangirana.”
Uyu yakomeje yandika ati “2baba ntashobotse kandi Natasha yagakwiye kuba abibona neza. Ariko abagore bafite imyumvire ko bafite ubushobozi bwo guhindura abagabo.”
Undi witwa EdoVibeQueen na we yanditse avuga ko 2Baba ari indashoboka, binagaragazwa no kuba yatangaje ko agiye gushaka undi mugore nyuma y’igihe gito atangaje ko yatandukanye n’umugore we.
Uyu yagize ati “Nyuma y’icyumweru kimwe gusa ahise avuga ibya Natasha…ubanza ahari akeka ko azaba honourable kuko ari mu rukundi na honourable Natasha.”
RADIOTV10