Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda bwa mbere muri America yakiranywe urugwiro anacungirwa umutekano bidasanzwe

radiotv10by radiotv10
27/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda bwa mbere muri America yakiranywe urugwiro anacungirwa umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Bruce Melodie wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ibyishimo byo kuba yageze muri iki Gihugu amahoro, aho yagaragaye yakiranwa urugwiro rwinshi ku kibuga cy’indege.

Bruce Melodie wafashe rutemikirere ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, yavuze ko ari ubwa mbere agiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, kandi ko yumva igihe cyari kigeze ngo ajyeyo kuko ari bwo afite ibikorwa bituma yerecyezayo.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda muri iki gihe, agiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho azaririmba mu bitaramo binyuranye birimo n’ibyo azahuriramo n’abahanzi b’ibirangirire ku Isi, nka Shaggy baherutse no gukorana indirimbo, Usher na Ludacris.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Melodie yagaragaje ageze muri iki Gihugu cya USA, aho ku Kibuga cy’indege yakirwa n’abarimo ureberera inyungu ze uzwi nka Coach Gael usanzwe aba muri iki Gihugu.

View this post on Instagram

A post shared by Bruce Melodie Igitangaza (@brucemelodie)

Muri aya mashusho kandi, Bruce Melodie agaragara yakirwa n’uwo bigaragara ko ashinzwe umutekano, umukingurira imodoka y’akataraboneka, ari na yo imukura ku kibuga cy’indege imwerecyeza aho acumbika.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe agiye kurira rutemikirere, yavuze ko ubu ari bwo agiye muri USA kuko ari bwo afite ibikorwa bifatika ajyanyeyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Uko byagendekeye abinjije mu Rwanda ibitemewe bakoresheje amayeri y’imodoka itwara abagenzi

Next Post

Hatewe indi ntambwe mu rugendo ruganisha ku guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite mu Rwanda

Related Posts

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

by radiotv10
02/05/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uhuriye mu itsinda rimwe n’umuvandimwe Dorcas, yamaze kongera izina ry’umugabo we...

IZIHERUKA

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru
MU RWANDA

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

by radiotv10
12/05/2025
0

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

12/05/2025

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

12/05/2025
Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatewe indi ntambwe mu rugendo ruganisha ku guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite mu Rwanda

Hatewe indi ntambwe mu rugendo ruganisha ku guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.