Umuhanzi Jean Pierre Clever Tuyizere wamenyekanye nka Papi Clever uririmbana n’umugore we Dorcas, yemeza ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wateye imbere ku buryo utunze abawukora na we arimo, mu gihe mu bihe byatambutse atari ko byahoze.
Papi Clever avuga ko abahanzi b’Indirimbo z’Imana, bakunze kwitwa abakozi b’Imana, na bo bakabigenderaho bumva ko bari gukorera Imana ariko batagamije kugira icyo bakura muri uyu mwuga.
Uyu muhanzi watangiye ubuhanzi akora wenyine, avuga ko na we ari umwe mu bahanzi na bo bumvaga ko kuririmbira Imana bidakwiye guherekezwa n’inyungu runaka, ariko ko bigenda byikora, ku buryo na we asigaye agira inyungu akura mu buhanzi bwe ubu asigaye akorana n’umufasha we.
Uyu muhanzi unafite ibitaramo binyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagize ati “Umuziki wa Gospel wateye imbere, ntabwo ari nka kera. Kera ntabwo twari tuzi abo bishobora kubeshaho mu buryo bufatika ubwo ndavuga amafaranga yakubeshaho, ugasanga abantu barabikorera muri conditions zigoye, ariko uyu munsi siko bimeze, hari abantu benshi dutunzwe n’umuziki.”
Akomeza agira ati “Bigenda bitera imbere nubwo tugifite urugendo rwo kugenda kugira ngo tugere ku rwego ruri hejuru.”
Yakomeje avuga ko mu muziki hari ibikenewe kugira ngo ukomeze ugere ku rwego rwisumbuyeho.
Ati “Twakwishimira ibyabaye abantu bateye imbere mu bijyanye n’imyumvire ku muziki, ubumenyi, hari aba producer beza (abatunganya imiziki), tubona ibyuma byiza, abantu bashoramo amafaranga bazana ama sound meza ku buryo iyo dukoze konseri uba wumva ibintu rwose bimeze neza nta kintu tubuze.”
Papi Clever yize umuziki ndetse we n’umugore we bafite ibitaramo byo kuzenguruka America muri uku kwezi kwa Nzeri, bazahera mu mujyi wa Dallas.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10