Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jado Sinzabyibagirwa wamenyekanye nka Jado Sinza, nyuma y’igihe yaracecetse, agarukaniye abakunzi be agashya.
Hari hashize imyaka ibiri uyu muhanzi atagaragara mu bitaramo ndetse atanashyira hanze indirimbo, ariko ubu aravuga ko agarukanye imbaraga nyinshi.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yagize ati “Mumaze iminsi munyishyuza igitaramo cyane, ariko noneho nagiteguye ku wa 17 Werurwe tuzataramira muri Camp Kigali kandi noneho ntabwo nzatarama njyenyine.”
Aherutse no gushyira hanze indirimbo yise Itorero, azanaririmbira abantu bazitabira igitaramo cye kizaba mu mezi abiri ari imbere.
Mu bandi bahanzi bateganyijwe kuzamufasha muri iki gitaramo, harimo Zoravo wo muri Tanzania, ndetse Jado akaba avuga ko yishimiye kuzafashwa n’uyu muhanzi.
Yagize ati “Ni umuhanzi w’icyamamare, arazwi muri Afurika y’uburasirazuba.”
Jado Sinza amaze imyaka irenga irindwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagiye akora ibitaramo bitandukanye birimo bibiri yakoze muri 2017 no muri 2019.
Uyu muhanzi yashyize hanze Album ebyiri, aho iya mbere yitwa “Nabaho sindabona” n’iya kabiri yise “NDATEGEREJE”. Ubu akaba agiye gushyira hanze iya gatatu.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10