Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yatawe muri yombi na polisi yo mu Bwongereza kubera ibyaha by’urugomo ashinjwa kuba yarakoreye mu kabyiniro k’i London muri 2023.
Ibi byaha by’urugomo bishinjwa Chris Brown, byakorewe mu kabyiniro i London mu Bwongereza muri Gashyantare umwaka wa 2023, nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri iki Gihugu kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025.
Uyu muhanzi w’imyaka 36 yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane akuwe muri Hoteli iherereye i Manchester mu Bwongereza, aho itangazo ry’Ibiro bya Polisi Nkuru muri London ritangaza ko yafashwe bifitanye isano n’ibyaha akekwaho gukorera mu kabyiniro muri 2023.
Mu ijoro ry’icyo gihe ubwo yakoraga ibi byaha ashinjwa, Chris Brown yakoreye urugomo umutunganyamiziki Abe Diaw amukubita icupa.
Biteganyijwe ko uyu muhanzi w’ikirangirire ku Isi, agezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025 nk’uko bivugwa mu itangazo rya Polisi y’i London.
Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi Chris Brown azakorera igitaramo mu Bwongereza mu kwezi gutaha ku matariko anyuranye.
Uyu muhanzi wamamaye akiri muto, dore ko ku myaka ye 16 yari umwe mu nyenyeri z’abahanzi ba R&B, ariko aza guhura n’ibibazo n’ubundi bishingiye ku rugomo byagiye bica intege ubwamamare bwe.
Muri 2009 yahamijwe ibyaha byo gukubita uwari umukunzi we Rihanna, ndetse ahabwa n’amabwiriza yo kutazongera kumwegera, ibintu byakomye mu nkokora igikundiro yari afitiwe n’abakunzi ba muzika mu bice binyuranye by’Isi.
RADIOTV10