Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

radiotv10by radiotv10
16/05/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yatawe muri yombi na polisi yo mu Bwongereza kubera ibyaha by’urugomo ashinjwa kuba yarakoreye mu kabyiniro k’i London muri 2023.

Ibi byaha by’urugomo bishinjwa Chris Brown, byakorewe mu kabyiniro i London mu Bwongereza muri Gashyantare umwaka wa 2023, nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri iki Gihugu kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025.

Uyu muhanzi w’imyaka 36 yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane akuwe muri Hoteli iherereye i Manchester mu Bwongereza, aho itangazo ry’Ibiro bya Polisi Nkuru muri London ritangaza ko yafashwe bifitanye isano n’ibyaha akekwaho gukorera mu kabyiniro muri 2023.

Mu ijoro ry’icyo gihe ubwo yakoraga ibi byaha ashinjwa, Chris Brown yakoreye urugomo umutunganyamiziki Abe Diaw amukubita icupa.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi w’ikirangirire ku Isi, agezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025 nk’uko bivugwa mu itangazo rya Polisi y’i London.

Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi Chris Brown azakorera igitaramo mu Bwongereza mu kwezi gutaha ku matariko anyuranye.

Uyu muhanzi wamamaye akiri muto, dore ko ku myaka ye 16 yari umwe mu nyenyeri z’abahanzi ba R&B, ariko aza guhura n’ibibazo n’ubundi bishingiye ku rugomo byagiye bica intege ubwamamare bwe.

Muri 2009 yahamijwe ibyaha byo gukubita uwari umukunzi we Rihanna, ndetse ahabwa n’amabwiriza yo kutazongera kumwegera, ibintu byakomye mu nkokora igikundiro yari afitiwe n’abakunzi ba muzika mu bice binyuranye by’Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Dore ibikubiye mu ibaruwa yo gutakamba iturutse mu bakinnyi ba Rayon WFC

Next Post

Menya amafaranga azakoreshwa mu kubaka Icyicaro Gikuru gishya cya RIB

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya amafaranga azakoreshwa mu kubaka Icyicaro Gikuru gishya cya RIB

Menya amafaranga azakoreshwa mu kubaka Icyicaro Gikuru gishya cya RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.