Umuhanzi w’ikirangirire Kisean Paul Anderson wamamaye nka Sean Kingston, we n’umubyeyi we Janice Turner bashobora gukatirwa imyaka 20, kubera ibyaha bashinjwa by’ubuhemu.
Uyu muhanzi w’Umunya-Jamaica n’umubyeyi we Janice Turner usanzwe ashinzwe kureberera inyungu ze, baregwa ibyaha bifitanye isano n’amasezerano y’imikoranire bagiranye na kompanyi y’imikoranire, ariko ntibayubahirize.
Ibyaha biregwa Sean Kingston usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America, we n’uyu mubyeyi we, byakozwe hagati ya 2020 na 2021 nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha.
Nubwo Urukiko ruzatangaza ibihano bigomba gufatirwa aba bombi muri Nyakanga uyu mwaka, ibyaha baregwa bihandishwa igifungo kigera ku myaka 20.
Umucamanza kandi yasabye ko aba bombi batagomba kwinyagambura mu gihe cyose hataratangazwa icyemezo cya nyuma, mu gihe Kingston yari yasabye uburenganzira bwo kujya mu gitaramo afite muri Texas, ariko Umucamanza, akavuga ko atari cyo agambiriye.
Uyu muhanzi wanigeze gukorana indirimbo n’Umunyarwanda Tom Close bise ‘Good Time’, ni umwe mu bahanzi bamamaye cyane, aho azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Face Drop na Beautiful Girl.
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10