Ndayishimiye Christophe, umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, avuga ko yizeye ko abaretse kuririmba izi ndirimbo bakajya mu z’Isi, ko igihe kizagera bakazigarukamo.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze amashusho yise ‘Uhambaye’, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Kubimenya’; ‘Nibwo buzima’ n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko muri uyu mwaka mu ntego afite harimo kwamamaza Yesu no gusengera abavuye muri Gospel bakayigarukamo.
yagize ati “2024 ndashaka kuzamura izina rya Yesu Kristo kandi ndabizi neza n’abari baravuye muri Gospel bagiye kuzayigarukamo.”
Uyu muhanzi avuga kandi ko afite igitaramo tariki 18 Gashyantare 2024, azanamurikiramo indirimbo ze nshya kandi zizafasha abantu bose.
Atangaje ibi ko yifuza gusengera abahanzi bavuye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana abakawugarukamo, nyuma y’uko Meddy uri mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye, yiyeguriye uyu muziki, avuye mu ndirimbo z’Isi.
Uyu muhanzi Meddy watangiriye kuririmba muri Kolari, imwe mu ndirimbo ze yatangiriyeho yanamenyekanye, ni iy’Imana yitwa ‘Ngirira ubuntu’.
Nyuma y’uko uyu muhanzi avuze ko ubu agiye kujya ririmba Gospel gusa, aherutse gushyira hanze indirimbo yaririmbanye na Adrien Misigaro bise ‘Niyo Ndirimbo’ iri mu zikomeje gukundwa muri iyi minsi.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10