Umuhanzikazi Marina yasangije abantu amashusho ye agaragaza ikimero cye, aho aba yambaye imyenda yenda kugaragaza imyanya y’ibanga nk’umukondo.
Ni amashusho Marinda Deborah yanyujije kuri Instagram, ahatambutswa ubutumwa bumara amasaha 24 (stories) aho uyu mukobwa aba agaragara azamura akenda ko hejuru na ko kaba ari kagufi.
Mu kuzamura ako kenda ko hejuru, biba bigaragara ko yambaye akenda k’imbere k’udushumi, ubundi agasa nk’uwizunguza, aho aba ubundi igice cye cyo hasi kikagaragara, akanazamura udushimi tw’akenda k’imbere ko hasi.
Aya mashusho bigaragara ko yafatiwe mu cyumba, yanashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram n’umunyamakuru Emmanuel Nsengiyumva, yatanzweho ibitekerezo na bamwe, bavuga ibitandukanye kuri uyu muhanzikazi.
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho, bagaye uyu mukobwa, wigeze kuvugwaho kujya kwibagisha mu kongera ubwiza bw’imiterere ye, bavuga ko ashobora kuba afite ikibazo cyo kuba yaragaje aya mashusho.
Uwitwa Kantevava yagize ati “Umuco mu bakobwa b’Abanyarwandakazi bakomeje guta umuco!”
Uwitwa Ndayishimiye na we ati “Ibi ni ibike? Marina ashobora kuba acyeneye umuntu umuganiriza.”, Mukama Sammy na we ati “Ariko disi abantu bararwaye kabisa.”
RADIOTV10
Ibi si ibintu
Uku ni ukwiyandarika pe🤭🤭