Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, agiye kuba uwa mbere w’Umunyafurika uzayobora ibirori bya ‘Nickelodeon Kids’ Choice Awards’ bizatangirwa muri Barker Hangar i Santa Monica, muri California muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ni ubwa mbere mu mateka y’imyaka hafi 40 ibi birori bimaze bibera muri America, bibaye ko Umunyafurika ari we ubitangiza kandi akabiyobora.
Gutoranywa kwa Tyla nk’umuyobozi mukuru w’ibi birori, bigaragaza uburyo amaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane nyuma y’uko indirimbo ye ‘Water’ yinjiriye ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ndetse anahabwa kandidatire ya Grammy mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’.
Uretse kuyobora ibi birori, Tyla anahataniye ibihembo bibiri, byo mu cyiciro cy’Umuhanzi Mpuzamahanga Ukunzwe, ndetse n’indirimbo yahuriweho n’abahanzi barenze umwe ku ndirimbo ‘Show Me Love yakoranye na WizTheMc na Bees & Honey.
Ibi birori bizatambuka ku mateleviziyo ya Nickelodeon, harimo TeenNick, Nicktoons na MTV2. Muri Afurika, bizerekanwa kuri MTV Africa (DStv channel 130) ku wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena saa kumi z’umugoroba.
Ibi ni intambwe ikomeye mu guhagararira Afurika mu ruhando mpuzamahanga rw’imyidagaduro, kandi bikaba bitegerejwe ko Tyla azazana udushya n’umwihariko wa Afurika y’Epfo muri ibi birori bizwi cyane.
Blandy Star
RADIOTV10