Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, agiye kuba uwa mbere w’Umunyafurika uzayobora ibirori bya ‘Nickelodeon Kids’ Choice Awards’ bizatangirwa muri Barker Hangar i Santa Monica, muri California muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ni ubwa mbere mu mateka y’imyaka hafi 40 ibi birori bimaze bibera muri America, bibaye ko Umunyafurika ari we ubitangiza kandi akabiyobora.

Gutoranywa kwa Tyla nk’umuyobozi mukuru w’ibi birori, bigaragaza uburyo amaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane nyuma y’uko indirimbo ye ‘Water’ yinjiriye ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ndetse anahabwa kandidatire ya Grammy mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’.

Uretse kuyobora ibi birori, Tyla anahataniye ibihembo bibiri, byo mu cyiciro cy’Umuhanzi Mpuzamahanga Ukunzwe, ndetse n’indirimbo yahuriweho n’abahanzi barenze umwe ku ndirimbo ‘Show Me Love yakoranye na WizTheMc na Bees & Honey.

Ibi birori bizatambuka ku mateleviziyo ya Nickelodeon, harimo TeenNick, Nicktoons na MTV2. Muri Afurika, bizerekanwa kuri MTV Africa (DStv channel 130) ku wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena saa kumi z’umugoroba.

Ibi ni intambwe ikomeye mu guhagararira Afurika mu ruhando mpuzamahanga rw’imyidagaduro, kandi bikaba bitegerejwe ko Tyla azazana udushya n’umwihariko wa Afurika y’Epfo muri ibi birori bizwi cyane.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − six =

Previous Post

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Next Post

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

Related Posts

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi. Mu butumwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

by radiotv10
12/06/2025
0

Umunyamakurukazi Uwamwezi Daphine wamenyekanye nka Bianca, yibwe imodoka ye, ndetse akaba yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB. Uyu...

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

by radiotv10
11/06/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba yakorewe ibirori byo gusezera ubusore...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

by radiotv10
10/06/2025
0

Annette Murava, Umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yavuze ko ntakibazo afitanye n’uyu bashakanye, kandi ko igihe kizagera...

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

by radiotv10
09/06/2025
0

Abahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda, banigeze kuvugwaho gukundana, bagiye guhurira mu...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.