Abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bagiye kureba umukino wayihuje n’iya Senegal warangiye ikipe yabo itsinzwe ibitego 3-2 nyuma yo kugomborwa ibyo yari yabanje, bagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi bakura zimwe mu ntebe zo muri Sitade, barazimenagura.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025 ubwo ikipe ya DRC ‘Léopards’ yatsindwaga n’iya Senegal ‘Les Lions de la Teranga’ ibitego 3-2 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’umwaka utaha.
Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu ya DRC yari yabanje kwinjiza mu izamu ry’iya Senegal ibitego bibiri (2), byatsinzwe na Cédric Bakambu wayitsindiye icya mbere cyabonetse ku munota wa 25’ ndetse na Yoane Wissa watsinze icya kabiri cyabonetse ku munota wa 32.
Ni mu gihe igitego cya mbere cya Senegal cyabonetse igice cya mbere kigana ku musozo, cyatsinzwe na Pape Gueye wakibonye ku munota wa 39’.
Mu minota itanu ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Senegal yasatiriye icyaje iya DRC, ishaka kwishyura igitego, ndetse biza kuyikundira ku munota wa 53’ Nicolas Jackson ayobonera igitego cya kabiri, mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe ku munota wa 87’ na Pape Matar Sarr.
Uku kwishyurwa no gutsindwa, byazamuye umujinya mu bafana ba ‘Léopards’ ya DRC, babigaragaza ubwo bakuraga intebe zimwe zo muri Stade des Martyrs yabereyemo uyu mukino, ubundi barazimenagura.
RADIOTV10











