Umunyarwenya Michael Sengazi agiye gukora ibitaramo mu Bihugu binyuranye birimo iby’i Burayi, ndetse no mu Rwanda no mu Burundi, Ibihugu byombi afitanye isano.
Uyu munyarwenya ukomoka ku babyeyi b’Umunyarwanda n’Umurundi, yatanje iby’iki gitaramo mu kiganiro gitambuka kuri televiyo y’Abafaransa cyitwa Parlement du rire.
Muri iki kiganiro, Michael Sengazi yatangaje ingengabihe y’ibitaramo agiye gukora, aho azabanziriza mu Bihugu by’i Burayi nk’u Bufaransa no mu Bubiligi.
Uretse ibi Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, Michael Sengazi azanataramira mu Bihugu byo mu karere, nk’u Rwanda ndetse asoreze mu Burundi.
Michael Sengazi ni umwe mu Banyarwenya bagaragaje impano idasanzwe muri aka karere, akaba ari umwe mu bagize uruhare mu kuzamura uyu mwuga wo gusetsa abantu.
Byumwihariko azwiho gukundisha Abanyarwanda n’Abarundi urwenya, dore ko afitanye isano n’ibi Bihugu byombi, kuko akomoka ku Se w’Umurundi, ndetse na Nyina w’Umunyarwandakazi.
Kate NKURUNZIZA
RADIOTV10