Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umwana wazamuriye benshi amarangamutima bivugwa ko yarenganyijwe yatangiye gusekerwa n’andi mahirwe

radiotv10by radiotv10
19/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
2
Umwana wazamuriye benshi amarangamutima bivugwa ko yarenganyijwe yatangiye gusekerwa n’andi mahirwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana bivugwa ko yabuze amahirwe yo kwiga umupira mu irerero ry’ikipe ya Bayern Munich kandi yari yatoranyijwe, bikazamura impaka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda n’abandi basanzwe, yatangiye gufungurirwa imiryango yo kuzabasha gukuza impano ye no gukabya inzozi ze.

Uyu mwana witwa Iranzi Cedric ubana na mushiki we mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, amaze iminsi agaragara mu itangazamakuru, avuga ko yarenganyijwe kuko yari yatsindiye kwinjira muri Academy ya Bayern Munich, ariko akimwa ayo mahirwe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio imwe mu Rwanda mu kiganiro cya Siporo, Cedric yavuze ko yari mu bana 50 bari batoranyijwe kujya muri iyi Academy, ariko ku munsi wo guhamagarwa, we ntiyahamagarwa.

Yagize ati “Nagiye kuri FERWAFA kubaza uko byagenze, barambwira ngo ‘Genda ubwo ni uko bimeze’. Nasubiyeyo inshuro ya kabiri mpura n’umugore ushinzwe abana, ambwira ko nanditse kabiri muri NIDA”

Uyu mwana babwiraga ko yanditswe ko yavuze mu bihe bibiri bitandukanye [muri 2009 na 2011], avuga ko yanagiye ku Biro by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu, bakamubwira ko yavutse muri 2011.

Cedric avuga yababajwe cyane no kuba yaravukijwe aya mahirwe yari yagize kandi ari yo yabonagamo inzira yari kuzamugeza ku gukabya inzozi ze, yageze hagati ararira.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yahise yemerera uyu mwana kuzamufasha agakuza impano ye.

KNC yari yagize ati “Uwo mwana numvise ambabaje […] Ntatekereze ko ubuzima burangiriye aho, bitewe n’ahantu anyuze ashobora kuzahinyuza amateka mabi anyuzemo.”

KNC kandi wari wavuze ko uyu mwana natakirwa azamushyira mu ishuri rya APAER bakanakurikirana impano ye, ubu yamaze no kwakirwa muri Gasogi United, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto, Ubuyobozi bwa Gasogi United bwagize buti “Perezida wa Gasogi United KNC yakiriye Iranzi Cedric, amuha ibikoresho by’ibanze by’imyotozo. Yakiriwe muri Gasogi kandi n’Umutoza mukuru w’abanyezamu Jean Claude Maniraguha ndetse n’uhagarariye Sport muri APAER, Khan Uwineza. Uyu mwana yahise anjya ku ishuri.”

Bamwe mu bakomeje gutanga ibitekerezo ku nkuru y’uyu mwana, bavuga ko niba ibyo avuga byarabayeho, ari ibyo kugawa, ndetse ko bitumvikana kuba inzego zagakwiye kuba zibitangaho umucyo zikomeje kuruca zikarumira.

KNC yamuhaye ibikoresho

RADIOTV10

Comments 2

  1. kabasele ya mpanya says:
    2 years ago

    Abavandimwe mwafashije uyu mwana Imana ibakomereze uwo mutima mwiza! Kurengana ukabona umuntu ukurenganura nayo ni impano Nyagasani yihera ba nyirumugisha. Burya amahirwe si ukujya gukina za betting cg urusimbi.

    Reply
  2. Yves TULIKUBWIMANA says:
    2 years ago

    Ubwose ko mutahaye Fine fm credit

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 14 =

Previous Post

Umuhanzikazi w’ikirangirire yavuze ibanga ryumvikanamo ikiniga amaranye imyaka 20

Next Post

Ukekwaho gukora ibitemewe yakoreye Abapolisi amayeri adasanzwe

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye ya Rayon Sports...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané
FOOTBALL

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukekwaho gukora ibitemewe yakoreye Abapolisi amayeri adasanzwe

Ukekwaho gukora ibitemewe yakoreye Abapolisi amayeri adasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.