Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Urukiko rutegetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa

radiotv10by radiotv10
25/05/2022
in IMYIDAGADURO
0
Urukiko rutegetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda wa 2017 ukurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiri rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Ni icyemezo cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu aho Miss Elsa Iradukunda ubwe yari mu cyumba cy’Urukiko akanagaragaza ibyishimo bidasanzwe.

Umucamanza yatangaje ko irekurwa rya Miss Iradukunda Elsa rishingiye ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko nubwo bwaruregeye buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma busaba ko akurikiranwa afunzwe ariko bwisubiyeho kuko uregwa yagaragaje ubushake bwo korohereza ubutabera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Iradukunda Elsa yabanje kwinangira ariko akaza kugaragaza ukuri ndetse asaba imbabazi no kurekurwa akaba yakuriranwa ari hanze.

Urukiko rwavuze ko ibyasabwe n’Ubushinjacyaha bisanzwe biteganywa n’amategeko dore ko mu nshingano z’Ubushinjacyaha habamo no gushinjura, rutegeka ko uyu mukobwa arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Iradukunda Elsa wari wagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, yaburanye mu muhezo nyuma y’uko abisabye we n’umwuganira mu mategeko ndetse bikanashimangirwa n’Ubushinjacyaha.

Uyu mukobwa wari umaze ibyumweru bibiri ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no gukoresha inyandiko mpimbano.

Iyi nyandiko mpimabo ikekwa kuri Miss Elsa, yagaragaye yanditseho ubuhamya bugaragaza ko bushinjura Ishimwe Dieudonne ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Ni inyandiko yagaragaye ko yanditswe tariki 04 Gicurasi 2022 igashyirwaho umukono na Uwitonze Nasira nka Noteri na we bakurikiranywe muri dosiye imwe.

Miss Iradukunda Elsa yishimiye kurekurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − five =

Previous Post

Jado Castar nyuma y’icyumweru avuze ko ntawapfa kumushyigura muri FRVB yeguye avuga amagambo akomeye

Next Post

Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe

Related Posts

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Ishimwe Joshua yifurije isabukuru nziza umugore we, akoresheje amagambo aryohereye, amwibutsa ko urukundo amukunda ari ntagereranywa. Josh...

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

by radiotv10
20/10/2025
0

Umuhanzikazi Antoinette Rehema w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo ye...

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki...

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

by radiotv10
17/10/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 12 atuye ku Mugabane w’u Burayi, yemeje ko mu kwezi gutaha azagaruka mu Rwanda...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi uzwi mu Rwanda, Alliah Cool yongeye kwikoma umunyamakuru wagize icyo avuga ku modoka ye ifite plaque yo...

IZIHERUKA

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru
AMAHANGA

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe

Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.