Umubyinnyi w’imbyino zigezweho wagaragaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, uregwa gusambanya umwana w’umukobwa, yagejeje ku Rukiko icyifuzo, ariko rumubwira ko kidashoboka.
Uyu musore uzwi ku izina rya Titi Brown asanzwe azwiho ubuhanga mu kubyina imbyino zigezweho, ndetse akaba yaragaragaye mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo zirimo n’izamamaye nk’iyitwa Ubushyuhe ya Dj Pius.
Byari biteganyijwe ko uyu munsi tariki 14 Werurwe Titi Brown aburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rufite dosiye ye, ariko urubanza rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kane.
Isubikwa ry’uru rubanza ryatewe no kuba dosiye ikubiyemo ikirego cy’uregwa, itaragaragaye mu Rukiko, bituma rwemeza ko uru rubanza rwimurirwa tariki 18 Gicurasi 2023, ariko uregwa we akaba yavuze ko iyi tariki ari iya kure.
Ishimwe Thierry cyangwa Titi Brown wari ukurikiye iburanisha ry’uyu munsi ari aho afungiye hifashishijwe ikoranabuhanga, yasabye Umucamanza kwigiza imbere uru rubanza kugira ngo aburane vuba, arimo Urukiko ruvuga ko nta yindi tariki ihari ya vuba.
Urubanza ruregwamo Titi Brown si ubwa mbere rusubitswe kuko ubwo yaherukaga kwitaba Urukiko tariki 22 Gashyantare na bwo yatashye ataburanye, ndetse iyo nshuro ikaba yari iya gatatu rusubitswe.
RADIOTV10