Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

radiotv10by radiotv10
21/05/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro
Share on FacebookShare on Twitter

Frank Rukundo wamamaye Frank Joe muri muzika nyarwanda unazwi mu kumurika imideri no muri sinema, yatangaje ko yapfushije umugore we banafitanye umwana.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Byina’, ‘Rosina’, ‘Nyegera’, ‘Igendere Bwiza’ na ‘Kipenda Roho’ yakoranye na Kidumu w’i Burundi, ubu utuye muri Canada, yatangaje iyi nkuru y’akababaro kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Frank Joe yagize ati “Mbabajwe no gutangaza ko umugore wanjye Melanie Gale RUKUNDO, mama w’umuhungu wanjye mwiza, yitabye Imana.”

Frank Joe, muri ubu butumwa bwe akomeza agaruka ku byarangaga umugore we witabye Imana, aho yagize ati “Yari umuntu utangaje, ushishoza muri byose, kandi ufite umutima ukomeye. Azahora azirikanwa.”

Uyu mugabo wamamaye muri muzika nyarwanda mu myaka yatambutse, ubu atuye muri Canada, ari na ho uyu mugore we witabye Imana yabaga.

Frank Rukundo AKA Frank Joe, uretse kuba yaramamaye muri muzika, yanakinnye muri filimi zirimo n’izikomeye, nk’iyitwa ‘Painkiller’ ndetse n’indi y’uruhererekane izwi nka ‘Common’.

Frank Joe yanahagarariye u Rwanda mu irushanwa rizwi nka Big Brother Africa ryo mu mwaka wa 2015 ryaberaga muri Nigeria, ariko nyuma yo gusa nk’aho ahagaritse umuziki, akaba atarakunze kugaragara mu myidagaduro nyarwanda.

Aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu Rwanda muri 2017, ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise ‘I like to Love’ mu rugendo rwe rwa muzika.

Frank Joe n’umuhungu we yabyaranye n’umugore we witabye Imana
Frank Joe kandi azwi mu ruganda rwo kumurika imideri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

Next Post

America yongeye kuvuga ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo

Related Posts

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba...

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

by radiotv10
09/12/2025
0

In Kigali today, many young people are rewriting what it means to work, hustle, and build a future. The city...

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

by radiotv10
06/12/2025
0

Korali Ambassadors of Christ iri mu zifite amazina akomeye mu Rwanda, yatangiye ibikorwa byo kwizihiza imyaka 30 imaze ibayeho, mu...

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Uyu mukinnyi wa filime w'Umuyapani, Cary-Hiroyuki Tagawa wamenyekanye cyane akina nk’umuntu w’umugome wakinnye filimi zinyuranye zirimo iyitwa 'Mortal Kombat', yitabye...

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

by radiotv10
05/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano umaze iminsi agarukwaho nyuma yuko hasakaye amashusho y’urukozasoni ye n’umukunzi we, yagaragaje ifoto ari...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America yongeye kuvuga ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo

America yongeye kuvuga ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.