Kuva tariki 06 kugeza ku ya 19 Ugushyingo, i Kigali mu Rwanda hazabera irushanwa rihuza amakipe abarizwa mu karere ka gatanu (CAVB ZONE V) nyuma y’imyaka ine ryarahagaze.
Iri rushanwa rizahuza amakipe y’imbere yitwaye neza, mu Bihugu byose bibarizwa mu gice cy’iburasirazuba cya Afurika (CAVB ZONE).
Mu ibaruwa ubuyobozi bwa CAVB ZONE V bwandikiye amashyirahamwe y’Ibihugu bibarizwa muri uyu Muryango, harimo ko kuri iyi nshuro iri rushanwa ubundi ryitabirwaga n’amakipe y’abagabo, hamaze kongerwamo n’abagore ku nshuro ya mbere kuva ryakwemezwa.
Nk’uko bigaragara muri ubu butumire bwashyikirijwe amashyirahamwe y’umukino wa volleyball yo muri aka karere ka gatanu, biteganyijwe ko hazabanza imikino y’abagore, aho igomba kuzatangira ku itariki 06 kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2023.
Nyuma yo gusoza ku ruhande rw’abagore, hazahita hakurikiraho iy’abagabo yo izatangira tariki 12 ikageza ku ya 19 Ugushyingo 2023. Iyi mikino yose ikazabera mu nyubako y’imikino ya BK ARENA.
Nk’uko amabwiriza y’iri rushanwa abigena, Igihugu gishobora guhagararirwa n’ikipe irenze imwe bijyanye n’uko yitwaye imbere mu Gihugu.
Ubusanzwe akarere ka gatanu muri volleyball, kabarizwamo Ibihugu 12 byose hamwe.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2019, ryabere i Kigali mu Rwanda ryari ryitabiriwe n’amakipe 12, aturutse mu Bihugu 5 aribyo u Burundi, Uganda, Ethiopia, Tanzania n’u Rwanda, ryegukanwa n’ikipe ya Gisagara Volleyball Club, itsinze REG VC amaseti 3-1.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10