Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Wagira ngo ni fotokopi ye…Habonetse umuvandimwe wa Ndimbati bigoye kubatandukanya

radiotv10by radiotv10
08/06/2022
in IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
Wagira ngo ni fotokopi ye…Habonetse umuvandimwe wa Ndimbati bigoye kubatandukanya
Share on FacebookShare on Twitter

Ku bazi Uwihoreye Bosco wamamaye nka Ndimbati, iyo babonye uyu mugabo witwa Nizeyimana, biruka bamusanganira bagira ngo ni we ndetse bakamuramutsa bizihiwe bazi ko baramukije Ndimbati, gusa si we ni uwo basa yaba umubyima, umutwe, imyogoshere ndetse n’ubwanwa, ntiwapfa kubatandukanya.

Uyu mugabo witwa Nizeyimana Hamza yakiriwe na YouTube Channel yitwa The Choice Live, mu mvugo neza neza avuga nka Ndimbati, yahamije ko ari umuvandimwe w’uyu mukinnyi wa Film ubu ufunze.

Avuga ko ari we muto kuri Ndimbati, ndetse ko no mu buzima busanzwe aho atuye na we bamuhimbye Ndimbati kubera uburyo basa.

Ngo niyo agenda, abantu baba bazi ko ari Ndimbati. Ati “N’ubusanzwe ni ryo zina ryanjye muri karitsiye, amazina asanzwe barayibagiwe.”

Niziyemana wamaze guhabwa izina rya Ndimbati kubera uburyo basa, avuga ko kuba bamwita Ndimbati akaba ari n’umuvandimwe we, ntacyo bimutwaye.

Ati “Nabikoraho iki se? mbyakira gutyo rimwe na rimwe hari igihe najyaga mu modoka ngahita muhamagara nti ‘bimeze gute ko bampamagara bazi ko ari wowe’ ariko nkabyakira gutyo.”

Yavuze ko yababajwe n’ifungwa ry’umuvandimwe we ubu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge nyuma y’uko afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kubera ibyo akurikiranyweho birimo gusambanya umukobwa.

Avuga ko ifungwa rye yaryumviye mu makuru yo kuri Radiyo ari ku wa kane ariko ko ku munsi ubanziriza uyu [ubwo hari ku wa Gatatu] yari yamuhamagaye kuri telefone ariko ntibabasha kuvugana.

Ubu Nizeyimana Hamza yitabajwe muri film zimwe zakinwagamo na Ndimbati kugira ngo azibe icyuho cyo kuba adahari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − seven =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres w’ikirangirire mu kiganiro gikunzwe ku Isi (AMAFOTO)

Next Post

Abana bamaze imyaka ine baratawe n’ababyeyi bizejwe n’ubuyobozi gusanirwa inzu irinda ibasenyukiraho ntakirakorwa

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abana bamaze imyaka ine baratawe n’ababyeyi bizejwe n’ubuyobozi gusanirwa inzu irinda ibasenyukiraho ntakirakorwa

Abana bamaze imyaka ine baratawe n’ababyeyi bizejwe n’ubuyobozi gusanirwa inzu irinda ibasenyukiraho ntakirakorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.