Umugabo wo muri Vietnam, yashoye akayabo ndetse n’umwanya munini kugira ngo akorere umwana we igifaru cyo mu biti [ntikirwana intambara, ni imodoka isanzwe], cyuzuye gitwaye ibihumbi 11 USD [Miliyoni 11 Frw].
Uyu mugabo witwa Truong Van Dao wo mu Ntara ya Bac Ninh yo mu Burasirazuba bw’umurwa mukru wa Hanoi, yagaragaye mu mashusho ari kumwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka itatu bari mu gifaru cy’ibiti yamukoreye.
Buri mpera y’icyumweru, Truong Van Dao yamaraga umwanya munini yicaye ari gutunganya iki gifaru yakoze agendeye ku kimodoka cy’Intambara cyakozwe n’Abafaransa kizwi nka EBR105.
Iyi modoka yakoze mu biti nubwo igaragara nk’igifaru inyuma ariko ntikoreshwa mu ntambara, gusa ngo ni uko yifuje kuyikora mu ishusho y’igifaru ikaba yaruzuye ifite Metero 2,8.
Truong Van Dao yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ntakindi yari agendereye uretse kwinezeza we n’umuhungu we.
Ati “Njye n’umuhungu wanjye biba bisekeje kutubona tugenda mu gifaru uretse ko ntacyo tugamije kuyikoresha nk’itwaro yo mu ntambara.”
Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko, avuga ko iyi modoka igaragara nk’igifaru, ayifata nk’imodoka isanzwe uretse kuba yarifuje ko iba agatangaza.
Iyi modoka yakoze yifashishije ibindi bice by’imodoka yashaje, byamutwaye amezi atatu kugira ngo ayirangize.
Imbere ni imodoka isanzwe kuko ijyamo ibikomoka kuri peteroli bisanzwe ndetse ikaba ifite aho bahindurira vitesi nk’izindi zose.
Yavuze ko igice cyamugoye cyane gukora ari amaringi y’amapine abasha guhura neza n’imiterere y’iyi modoka.
Dao ubu yamaze kujya mu banyaduhigo nyuma yo gukora iki gifaru cyo mu biti gishobora kugenda ku muvuduko w’ibirometero 25 ku isaha.
Ibifaru bya nyabyo bifite imiterere nk’iy’iyi modoka ya Dao, ifite amateka akomeye muri Vietnam kuko biri mu byahitanye benshi ntambara z’imvururu zahuzaga u Bufaranda, Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bushinwa.
Dao yavuze ko iyi modoka ye yayikoze mu rwego rwo kwerekana ko intambara zikwiye guhagaraga ahubwo ingengo y’imari izitikiriramo igakoreshwa ibindi byiza.
Yagize ati “Iyaba ibifaru byose byo ku Isi byabaga bimeze nk’iki cyanjye, ntakibi cyabaho.”
RADIOTV10