Wednesday, November 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

radiotv10by radiotv10
12/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Yampano, yatangaje ko yamaze gutanga ikirego aregamo uwashyize hanze amashusho agaragaramo we n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’ibanga, anasobanura birambuye uko uwo arega yayabonye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hasakaye amashusho agaragaramo uyu muhanzi Florien Uworizagwira uzwi nka Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Uyu muhanzi wari utaragira icyo atangaza kuri ariya mashusho, yabwiye ikinyamakuru The New Times, ko yamaze gutanga ikirego aregamo uwitwa Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo wasakaje ariya mashusho, wayashyize hanze tariki 09 Ugushyingo, akaza gusakara ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Snapchat.

Yampano yabwiye iki kinyamakuru ko we n’uyu washyize hanze ariya mashusho, bigeze kubana mu nzu imwe mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Gusa umubano wabo wajemo agatotsi ubwo uyu muhanzi yasabaga Pazzo kumubisa kuko we n’umukunzi we bifuzaga “kwisanzura mu buzima bwite.”

Yampano yemeza ko uyu musore babanaga mu nzu, ari we uri inyuma y’isakara ry’ariya mashusho kuko ari we wabashaga kugera aho yari yarayabitse.

Uwo Pazzo yakoreshaga imbuga nkoranyambaga za Yampano, amufasha gusangiza abantu amavideo y’indirimbo ze mu rwego rwo kuzimenyekanisha.

Amashusho yagiye hanze ate?

Yampano avuga ko ariya mashusho yayafashe muri Gicurasi uyu mwaka abyumvikanyeho n’umukunzi we. Icyo gihe yari akibana na Pazzo. Ngo nyuma yo kuyafata yayabitse ku mbuga nkoranyambaga ze z’ibanga.

Yampano uvuga ko ariya mashusho atari yayafashe ngo ajye hanze, yagize ati “Njye n’umukunzi wanjye twafashe ariya mashusho mu buryo bw’ibanga turi twenyine.”

Avuga ko mbere atigeze agirana ikibazo n’uriya Pazzo, ndetse ko yashoboraga gufata telephone ye kuko ari we wakoreshaga imbuga nkoranyambaga ze.

Ati “Kuva nashyira hanze indirimbo ‘Sibyange’ yakomeje kumfasha gufata video ngufi kandi nkamwishyura 10% by’amafaranga nakuraga mu bitaramo.”

Yampano avuga ko ikibazo cyatangiye kubaho hagati ye na Pazzo ubwo yamusabaga ko batandukana, kugira ngo abashe kubana n’umukunzi we, akanamusaba gusohoka muri Konti ze z’imbuga nkoranyambaga ze.

Avuga ko ubwo Pazzo yari agiye kwimuka, yamusabye ibihumbi 500 Frw byo kujya gutangira ubuzima bushya.

Ati “Nabanje kumuha ibihumbi 300 Frw kuko ntari mfite amafaranga ahagije, ariko yanga kugenda. Naramubajije nti ‘Pazzo urashaka ko ibintu bikomera?’ ‘None se ninguha amafaranga yose urimuka?’ arabyemera, rero naje kuyamuha yose, ariko akomeza kwinangira kugenda.”

Yampano avuga ko yibuka igihe uriya Pazzo yibye ariya mashusho, nubwo yumvaga yarahise ayisiba umunsi yayifatiyeho. Avuga ko kuva icyo gihe, baje kugirana ubushyamirane ndetse n’umugore w’uyu muhanzi.

Yampano avuga ko nyuma y’iminsi micye Pazzo yimutse, hari inshuti ze zatangiye kumubwira ko uyu musore afite amashusho ye y’urukozasoni.

Ati “Nanjye ubwanjye naramwiyumviye muri Interview yivugira ko yakuye video muri telefone yanjye kandi ko yasheyarinze screenshot yayo inshuti zanjye mbere yuko ayisiba.”

Avuga ko na we yakubiswe n’inkuba ubwo ariya mashusho yacicikanaga ku itariki ya 09 n’iya 10. Kandi ko ahamya ko byose ari umugambi wo kumuhindanyiriza isura dore ko yitegura kujya mu gitaramo i Paris mu Bufaransa tariki 17 Ugushyingo.

Ati “Hari abanzi batifuza ko njya kuririmba i Paris. Barashaka kwangiza isura yanjye, akaba ari bo bashyize hanze iyi video.”

Yakomeje agira ati “Sinshobora kwishyirira hanze video yanjye. Buriya ni ubuzima bwite bwanjye n’umuryango wanjye. ntabwo ndi injiji yo kuba nakurura abantu nkoresheje uburyo nka buriya. Namaze kumenyekana.”

Pazzo we ahakana ibi ashinjwa, akanahakana ko atigeze abana na Yampano, akavuga ko ahubwo yari manager we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − two =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Related Posts

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuhanzi Yampano, nyuma y’isakara ry’amashusho y’urukozasoni agaragaramo, we akomeje kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Samalaya’, aho noneho yisunze abarimo Umuvangamiziki...

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

by radiotv10
10/11/2025
0

Nyuma yuko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, akomeje kuzamura impaka, amakuru aravuga ko kujya hanze kwayo bishobora kuba bifitwemo ukuboko...

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

by radiotv10
10/11/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana...

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

by radiotv10
09/11/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 atarutuyemo, yasezeranyije abakunze ibihangano bye, ko azakomeza umuziki kuko adateze...

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

As 2026 approaches, it’s time for every young woman in Kigali to think about growth, not just in career, but...

IZIHERUKA

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe
IBYAMAMARE

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

by radiotv10
12/11/2025
0

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

12/11/2025
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

12/11/2025
Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

12/11/2025
Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

12/11/2025
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

12/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.