Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye, birimo kutamuhembera igihe.
Ombolenga Fitina wari wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye muri APR FC, yandikiye ubuyobozi bw’iyi Kipe (Rayon) abusaba gusesa amasezerano ku bwumvikane.
Ibaruwa yanditse kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, ifite impamvu igira iti “Gusesa amasezerano”, uyu mukinnyi avuga ko yifuza ko “dusesa amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports ku bwumvikane kubera ko mutubahirije ibikubiye muri Contrat (amasezerano), harimo kutampa recruitement yanjye yasigaye no kutampembera ku gihe.”
Uyu myugariro uri mu beza mu Rwanda, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gutandukana, nyuma yuko amaze iminsi atagaragara mu kibuga, mu gihe ari we wabanzagamo, aho umwanya we wahawe mugenzi we Serumogo Omar Ali ari na we wakinnye umukino uheruka guhuza Rayon na mucyeba wayo APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cyegukanywe n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze Rayon ibitego 2-0.
Ombolenga Fitina wifuza gutandukana na Rayon Sports, yari yayigiyemo muri Kamena umwaka ushize, ayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri APR FC yari amazemo imyaka irindwi yanigeze kubera kapiteni, akanayifasha kwegukana ibikombe binyuranye.

RADIOTV10