Umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe n’Urukukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) bakaza koherezwa muri Niger bitamenyeshejwe u Rwanda, byamenyekanye ko yitabye Imana.
Aba Banyarwanda umunani batangiye kugarukwaho cyane mu mpera za 2021, ubwo boherezwaga muri Niger mu buryo butavuzweho rumwe kuko bitamenyeshejwe u Rwanda, nk’abaturage barwo kuko bafite ubwengihugu bwarwo.
Aba bantu bari baroherejwe muri Niger barimo abari bagiye kuharangiriza ibihano n’abari baragizwe abere, ni Gratien Kabiligi, Anatole Nsengyiyumva, Innocent Sagahutu, Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Jerome Bicamumpaka na André Ntagerura.
Guverinoma ya Niger kandi yaje gufataga icyemezo cyo kubirukana, ariko ababunganira barakijurira, bituma kiba gihagaritswe.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), itangaza ko umwe muri abo bantu umunani yapfiriye i Niamey muri Niger mu cyumweru gishize.
RFI itigeze ivuga amazina y’uyu mugabo, itangaza ko uwapfuye yari afite imyaka 70 y’amavuko, atarabasha guhura n’umuryango we usanzwe uba mu mahanga.
Me Kadidiatou Hamadou, Umunyamategeko wunganiraga uyu wapfuye, yatangaje ko yari yarahamijwe ibyaha birimo gushishikariza abandi gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu Munyamategeko, avuga ko umukiliya we kuva yagera muri Niger mu mpera za 2021, yabaga mu nzu yari igoswe na Polisi, aho yabanaga na bagenzi be baridnwi bari baroherejwe ku bwumvikane bw’amasezerano ya Niger ndetse n’Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe na TPIR.
Uyu munyamategeko yavuze ko batigeze bahabwa ibyangombwa byabo ndetse n’inyandiko zo kwidegembya. Ati “I Niamey n’ubundi bameze nk’ababa muri Gereza.”
Aba Banyarwanda umunani boherejwe muri Niger, bitamenyeshejwe Guverinoma y’u Rwanda, byanatumye itangaza ko bitayinyuze kuko yagombaga kubimenyeshwa kuko aba bantu bafite ubwenegihugu bw’inkomoko bw’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yavugaga ko abo bantu bafite uburenganzira bwo kuba aho bashatse ku Isi, ariko ko iyoherezwa ryabo ryagomba kuyimenyeshwa, yanavuze ko nibaramuka bashaka gusanga imiryango yabo mu Rwanda, imiryango ifunguye.
RADIOTV10