Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

radiotv10by radiotv10
24/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri
Share on FacebookShare on Twitter

Dosiye iregwamo abakurikiranyweho ibifitanye isano n’isakara ry’amashusho y’urukozasoni y’Umuhanzi Yampano n’umukunzi we, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse hakaba haratawe muri yombi undi muntu wa gatatu nyuma ya babiri bafashwe mbere.

Ababanje gutangazwa ko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’isakara ry’ariya mashusho, ni Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, wari inshuti ya Yampano banabanye mu nzu imwe, ndetse na Kalisa John, uzwi nka K John.

Aba bombi ni na bo bari bemejewe na RIB ko batawe muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’isakara ary’ariya mashusho, aho umwe yafashwe tariki 11 undi agafatwa ku ya 14 Ugushyingo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yari yavuze ko Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yatanze ikirego tariki 09 Ugushyingo 2025, uru rwego rugahita rutangira kugikurikirana, ari na bwo rwataga muri yombi bariya babiri, rubanjirije kuri Pazzo.

Dosiye y’ikirego kiregwamo aba bombi, yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 17 Ugushyingo nyuma yuko RIB ikoze iperereza, igakora dosiye y’ikirego ikayishyikiriza uru rwego rufite mu nshingano kuregera Urukiko rubifitiye ububasha.

Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko tariki 18 Ugushyingo 2015, RIB yataye muri yombi undi muntu wa gatatu witwa Ishimwe Francois Savio ukurikiranyweho kwaka abantu amafaranga ngo abahe ariya mashusho.

Dr Muragira yagize ati “Tariki ya 18/11/2025, hafashwe uwitwa Ishimwe Francois Savio ukekwa kwaka abantu amafaranga ngo abahe video.”

Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kugira inama abantu, abasaba guhagarika ingeso yo guhererekanya amashusho y’urukozasoni kuko bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

Yavuze kandi ko RIB “Irihanangiriza abantu bakoresha ubwo buryo nko kubona amafaranga, ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cyo mu buriri, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yazamuye impaka nyinshi, aho benshi banengaga uyu muhanzi kuba yaratinyutse kuyifata.

Uyu muhanzi witangiye ikirego ariya mashusho agisakara, yavuze ko yayafashe ku bwumvikane bwe n’umukunzi we, ndetse ko undi muntu wari uyazi ari uriya musore uzwi nka Pazzo Man babanye mu nzu imwe, bakaza kugirana ibibazo ubwo yamusabaga kwimuka, akamubisa kugira ngo abone uko yisanzura we n’umukunzi we mu buzima bwo kubana nk’umugore n’umugabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 9 =

Previous Post

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Next Post

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.