Dosiye iregwamo abakurikiranyweho ibifitanye isano n’isakara ry’amashusho y’urukozasoni y’Umuhanzi Yampano n’umukunzi we, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse hakaba haratawe muri yombi undi muntu wa gatatu nyuma ya babiri bafashwe mbere.
Ababanje gutangazwa ko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’isakara ry’ariya mashusho, ni Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, wari inshuti ya Yampano banabanye mu nzu imwe, ndetse na Kalisa John, uzwi nka K John.
Aba bombi ni na bo bari bemejewe na RIB ko batawe muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’isakara ary’ariya mashusho, aho umwe yafashwe tariki 11 undi agafatwa ku ya 14 Ugushyingo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yari yavuze ko Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yatanze ikirego tariki 09 Ugushyingo 2025, uru rwego rugahita rutangira kugikurikirana, ari na bwo rwataga muri yombi bariya babiri, rubanjirije kuri Pazzo.
Dosiye y’ikirego kiregwamo aba bombi, yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 17 Ugushyingo nyuma yuko RIB ikoze iperereza, igakora dosiye y’ikirego ikayishyikiriza uru rwego rufite mu nshingano kuregera Urukiko rubifitiye ububasha.
Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko tariki 18 Ugushyingo 2015, RIB yataye muri yombi undi muntu wa gatatu witwa Ishimwe Francois Savio ukurikiranyweho kwaka abantu amafaranga ngo abahe ariya mashusho.
Dr Muragira yagize ati “Tariki ya 18/11/2025, hafashwe uwitwa Ishimwe Francois Savio ukekwa kwaka abantu amafaranga ngo abahe video.”
Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kugira inama abantu, abasaba guhagarika ingeso yo guhererekanya amashusho y’urukozasoni kuko bigize icyaha gihanwa n’amategeko.
Yavuze kandi ko RIB “Irihanangiriza abantu bakoresha ubwo buryo nko kubona amafaranga, ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cyo mu buriri, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yazamuye impaka nyinshi, aho benshi banengaga uyu muhanzi kuba yaratinyutse kuyifata.
Uyu muhanzi witangiye ikirego ariya mashusho agisakara, yavuze ko yayafashe ku bwumvikane bwe n’umukunzi we, ndetse ko undi muntu wari uyazi ari uriya musore uzwi nka Pazzo Man babanye mu nzu imwe, bakaza kugirana ibibazo ubwo yamusabaga kwimuka, akamubisa kugira ngo abone uko yisanzura we n’umukunzi we mu buzima bwo kubana nk’umugore n’umugabo.
RADIOTV10











