Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abafashije umuhanzi uyoboye muri Gospel nyarwanda baramuvugaho ubuhemu

radiotv10by radiotv10
27/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abafashije umuhanzi uyoboye muri Gospel nyarwanda baramuvugaho ubuhemu
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakoze akazi mu gitaramo cy’amateka kizwi nka ‘Icyambu live Concert’ cy’umuhanzi Israel Mbonyi cyabaye mu mpera z’umwaka ushize, baravuga ko ukwezi kwihiritse batarishyurwa amafaranga bakoreye.

Aba bavuga ko bakoze ibikorwa binyuranye muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye tariki 25 Ukuboza 2022, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye nyamara iki gitaramo cyaritabiriwe ku buryo bemeza ko kinjije agatubutse.

Bamwe mu baganirije RADIOTV10, bavuga ko bagombaga kwishyurwa n’uyu muhanzi uyoboye umuziki uririmbirwa Imana mu Rwanda, nyuma yo kumufasha muri iki gitaramo cyari cyateguwe na Kompanyi ya EAP imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Uwaduhaye amakuru avuga ko Kompanyi ya EAP (East African Promoters) yishyuye Israel Mbonyi miliyoni 60 Frw yagombaga kuvamo n’ubwishyu bw’abamufashije barimo abacuranzi, ababyinnyi ndetse n’abafata amashusho.

Umwe mu bacuranzi bakoreshejwe muri iki gitaramo, yahamirije umunyamakuru ko batarabishyura, ariko ko banze kubishyira hanze kugira ngo batiteranya.

Yagize ati “Nta n’atanu baduhaye, ukwezi kurihiritse bataratwishyura, urumva kuva ku itariki 25 z’ukwezi gushize kugeza ubu, harimo ukwezi.”

Hari kandi n’umwe mu bafata amashusho na we utifuje ko amazina ye atangazwa, waduhamirije ko na bo batarishyurwa.

Ubusanzwe iyo habaye igitaramo nk’iki, kompanyi yagiteguye yishyura abahanzi, batumiwemo, ariko hakaba hari uburyo bashobora gukoresha ababafasha bakabiyishyurira bakoze mu mafaranga bahawe, cyangwa se bakishyurwa n’iyo kompanyi.

Israel Mbonyi yabwiye RADIOTV10 ko atari azi aya makuru ko hari abakoze akazi muri iki gitaramo batarishyurwa, akavuga ko abo yakoresheje ku gite cye bose yabishyuye.

Icyakora avuga ko wenda ikibazo cyaba kiri ku wo bakoranye muri iki gitaramo ariko ko ku ruhande rwe yumva ari umwere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − fifteen =

Previous Post

Yagiye kwaka serivisi kuri Polisi bamukekaho ubusinzi bamupimye basanga kabaye

Next Post

Tshisekedi yongeye gutandukira noneho avugira iby’u Rwanda na DRC mu nama y’ibiribwa

Related Posts

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yongeye gutandukira noneho avugira iby’u Rwanda na DRC mu nama y’ibiribwa

Tshisekedi yongeye gutandukira noneho avugira iby’u Rwanda na DRC mu nama y’ibiribwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.