Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Abaturarwanda bagiye kongera kwihera ijisho irushanwa ry’Abavangamiziki [DJs]

radiotv10by radiotv10
11/07/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abaturarwanda bagiye kongera kwihera ijisho irushanwa ry’Abavangamiziki [DJs]
Share on FacebookShare on Twitter

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc rubinyujije muri Mutzig, rugaruye irushanwa ry’abavangamiziki rizwi nka ‘MŰTZIG AMABEATS DJ Competition’ rizagera mu bice binyuranye by’Igihugu, aho abazitwara neza bazahembwa ibihembo birimo ibifite agaciro ka Miliyoni 18Frw.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri kuko ryanabaye umwaka ushize, rizakorwa mu bukangurambaga bwiswe ‘Never Stop Starting’ bwo gushishikariza abantu kwigirira icyizere no gutinyuka bagatangira imishinga yabateza imbere.

Muri ubu bukangurambaga, hateganyijwemo irushanwa ‘MŰTZIG AMABEATS DJ Competition’ rizitabirwa n’abavangamiziki babifitemo uburambe ndetse n’abakizamuka, rikazamara amezi ane.

Iri rushanwa rigizwe n’ibyiciro bine, birimo icya mbere cyo guhamagarira aba-DJs basanzwe bakora uyu mwuga ndetse n’abakizamuka, kohereza amashusho y’umunota umwe w’ibyo bakora ku rubuga rwa www.mutzigamabeats.rw.

Abifuza guhatana, basabwa kuzashyira ayo mashusho kuri YouTube ubundi bakohereza Link kuri www.mutzigamabeats.rw aho abafite ubuzobere bazagenda bareba buri mix kugira ngo barebe izujuje ibigenderwaho.

Nyuma y’iryo suzuma, mixes zizatoranywa, zizashyirwa ku rubuga, aho iki cyiciro cyo gutoranya, kizaba hagati ya tariki 01 Nyakanga kugeza ku wa 23 Nyakanga 2023.

Icyiciro cya kabiri kizaba ari icy’amatora afunguye ku bantu bose, aho abantu bazajya batora muri Mixes zashyizwe ku rubuga, aya matora akazamara ibyumweru bibiri, kuva tariki 24 Nyakanga kugeza ku ya 06 Kanama 2023. Aba-DJS 10 ba mbere bazaba batowe kurusha abandi, bazinjira mu cyiciro cya gatatu.

Mu cyiciro cya gatatu, hazabaho ibitaramo bitanu bizazenguruka Igihugu, aho aba-DJs babiri bazajya bahatanira imbere y’imbaga y’abazaba baje muri ibi bitaramo, ubundi abakemurampaka bazajye babaha amanota azateranywa nyuma y’ibi bitaramo, hagaragazwe uwagiye atsinda muri buri gitaramo. Iki cyiciro ni cyo kizavamo abazajya mu cya nyuma.

Ihatana rya nyuma rizabera i Kigali, aho batanu bazaba bavuye mu bitaramo bitanu, bazavamo uzegukana iri rushanwa.

Uwa mbere muri iri rushanwa rya MŰTZIG AMABEATS DJ Competition, azahembwa amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka Miliyoni 18 Frw, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuvangavanga imiziki, bifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw.

Naho uwa kabiri, azahembwa amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka Miliyoni 12 Frw n’ibikoresho bya miliyoni 2,5Frw, mu gihe uwa gatatu, azahembwa amafaranga 2 500 000 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

RDF yavuze ku nkuru ibabaje y’umusirikare wayo wiciwe muri Centrafrique

Next Post

Mu mvugo igezweho mu rubyiruko Minisitiri yarugene ubutumwa bw’umuburo ku kibazo gihangayikishije

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mvugo igezweho mu rubyiruko Minisitiri yarugene ubutumwa bw’umuburo ku kibazo gihangayikishije

Mu mvugo igezweho mu rubyiruko Minisitiri yarugene ubutumwa bw'umuburo ku kibazo gihangayikishije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.