Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Amakuru agezweho ku irushanwa rigiye kongera gususurutsa abakunzi ba Muzika mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/08/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Amakuru agezweho ku irushanwa rigiye kongera gususurutsa abakunzi ba Muzika mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Irushanwa ry’abavangamiziki [DJs] rizwi nka ‘Mützig Amabeats DJ competition’ riteganyijwe kuzazenguruka mu bice byose by’Igihugu, rigeze mu cyiciro cyaryo cya gatatu, aho aba DJs 10 bagomba kuzavamo uzaryegukana bagiye gutangira guhatana.

Biteganyijwe ko aba DJs 10 batoranyije mu cyiciro cya mbere, bazavangavangira umuziki mu Kabari kazwi nka Shooters Lounge gaherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023.

Aba DJs 10 bari muri iri rushanwa rizahita rikurikizaho ibyiciro bibiri bya nyuma, batoranyijwe binyuze mu matora y’abakunzi ba muzika ndetse n’abakemurampaka.

Ni irushanwa rizaha ibyishimo abakunzi ba muzika, kuko hateganyijwemo ibitaramo bitanu bizazenguruka Igihugu, aho aba-DJs babiri bazajya bahatanira imbere y’imbaga y’abazaba baje muri ibi bitaramo, ubundi abakemurampaka bazajye babaha amanota azateranywa nyuma y’ibi bitaramo, hagaragazwe uwagiye atsinda muri buri gitaramo. Iki cyiciro ni cyo kizavamo abazajya mu cya nyuma.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho ku nshuro ya mbere ryegukanywe na DJ Selekta Danny and DJ Khizzbeats, bombi ubu babaye abafatanyabikorwa mu kwamamaza Mützig, no kuri iyi nshuro riteganyijwemo ibihembo binyuranye.

Uwa mbere muri iri rushanwa rya MŰTZIG AMABEATS DJ Competition, azahembwa amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka Miliyoni 18 Frw, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuvangavanga imiziki, bifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw.

Naho uwa kabiri, azahembwa amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka Miliyoni 12 Frw n’ibikoresho bya miliyoni 2,5Frw, mu gihe uwa gatatu, azahembwa amafaranga 2 500 000 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

CP J.Bosco Kabera yigiriye muri bus yibutsa ingeso zigaragazwa n’abagenzi bakwiye gucikaho burundu

Next Post

Ikipe yatengushye abakunzi bayo mu buryo batakekaga yashyizeho kapiteni utunguranye

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe yatengushye abakunzi bayo mu buryo batakekaga yashyizeho kapiteni utunguranye

Ikipe yatengushye abakunzi bayo mu buryo batakekaga yashyizeho kapiteni utunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.