Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Byinshi kuri couple y’Umwongereza n’Umunyarwandakazi akubye 2 mu myaka bagaragaye nk’abibereye mu ijuru rito

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
Byinshi kuri couple y’Umwongereza n’Umunyarwandakazi akubye 2 mu myaka bagaragaye nk’abibereye mu ijuru rito
Share on FacebookShare on Twitter

Couple y’umunyapolitiki w’Umwongereza w’imyaka 56 n’umunyarwandakazi w’imyaka 28, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo kigaragarira buri wese no ku mafoto. Ariko urukundo rwabo rwaje rute, rukomera gute kugeza aho bagaragara bishimanye nkuko bikomeje kugaragara, ndetse bakaba bitegura gushyingiranwa.

Uyu Mwongereza Simon Danczuk w’imyaka 56 wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ahagarariye ishyaka rya Labour, yagaragaye ari kwinezezanya n’umukunzi we Claudine Uwamahoro w’imyaka 28. Ni ukuvuga ko amukubye kabiri mu myaka.

Aba bombi bamenyaniye mu Rwanda ubwo uyu munyapolitiki wo mu Bwongereza yagiriraga urugendo rw’akazi k’ubucuruzi mu Rwanda, akabenguka uyu Munyarwandakazi.

Iby’urukundo rwabo ubu byageze kure kuko bagiye gushyingirana kubana nk’umugore n’umugabo mu bukwe buteganyijwe muri mpeshyi y’uyu mwaka.

Gusa mbere y’ubu bukwe, Simon Danczuk na Uwamahoro arusha imyaka 28, basangiye iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022 mu mujyi wa Kigali ari na bwo hafashwe amafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amafoto agaragaza aba bombi bizihiwe mu munyenga w’urukundo, bari koga muri piscine y’imwe muri hoteli zo mu Mujyi wa Kigali, banyuzamo bagasomana umunwa ku wundi ndetse umwe akegama ku wundi bagaterana utuzi, ibi by’abakundana bizira uburyarya.

Kuri Simon Danczuk, uyu Munyarwandakazi ni umugore wa gatatu agiye gushyingiranwa na we, yagiye mu Rwanda ari kumwe n’abahungu be babiri; umwe w’imyaka 14 n’undi wa 12, agiye kubereka uwo yihebeye Uwamahoro Claudine, ugiye kubabera Mukase.

Umugore we wa mbere witwa Sonia Rossington, bamaranye imyaka 10 mu rushako babyarana abana babiri barimo George w’imyaka 25 na Mary w’imyaka 20, gusa ngo uru rushako rwabo rwaje kugera ku ndunduro ariko mu ipantalo hakomeza kumusaba mu ijipo ari na bwo yaje kurushinga n’umugore wa kabiri ari we Karen Burke.

Uyu wa kabiri we urukundo rwabo rwaje kurangira nyuma y’imyaka itatu muri 2015 nyuma yuko aje kuvugwaho gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugore w’imyaka 22 mu biro bye.

Ibi byaje no gutuma ahagarikwa mu ishyaka rya Labour Party kuko byaje gukurikirwa n’ibitaboneye, byamuteshaga agaciro.

Uyu munyapolitiki yiyemerera ko na we afite ikibazo cyo gushaka imibonano mpuzabitsikina cyane n’abakobwa bakiri bato.

Umukunzi we mushya Uwamahoro, yavuze ko adatewe ipfunwe n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo kuko “Numva ari we mugabo wa nyawe nkunda bizira uburyarya.”

Muri Piscine banyuzagamo iminwa igakora kimwe mu byo yaremewe
Barebana akana ko mu jisho
Anyuzamo akanumusimbiza ubundi ubushagarira bukamanuka
Yaramwiyegamizaga bikagera ku ngingo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 16 =

Previous Post

Abanyekongo bahungira mu Rwanda bahishuye ababafasha kwambuka babanje kubaha amafaranga

Next Post

Rurangiranwa muri Basketball wemerwa na P.Kagame yatunguye Biden na V-Perezida we

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rurangiranwa muri Basketball wemerwa na P.Kagame yatunguye Biden na V-Perezida we

Rurangiranwa muri Basketball wemerwa na P.Kagame yatunguye Biden na V-Perezida we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.