Couple y’umunyapolitiki w’Umwongereza w’imyaka 56 n’umunyarwandakazi w’imyaka 28, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo kigaragarira buri wese no ku mafoto. Ariko urukundo rwabo rwaje rute, rukomera gute kugeza aho bagaragara bishimanye nkuko bikomeje kugaragara, ndetse bakaba bitegura gushyingiranwa.
Uyu Mwongereza Simon Danczuk w’imyaka 56 wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ahagarariye ishyaka rya Labour, yagaragaye ari kwinezezanya n’umukunzi we Claudine Uwamahoro w’imyaka 28. Ni ukuvuga ko amukubye kabiri mu myaka.
Aba bombi bamenyaniye mu Rwanda ubwo uyu munyapolitiki wo mu Bwongereza yagiriraga urugendo rw’akazi k’ubucuruzi mu Rwanda, akabenguka uyu Munyarwandakazi.
Iby’urukundo rwabo ubu byageze kure kuko bagiye gushyingirana kubana nk’umugore n’umugabo mu bukwe buteganyijwe muri mpeshyi y’uyu mwaka.
Gusa mbere y’ubu bukwe, Simon Danczuk na Uwamahoro arusha imyaka 28, basangiye iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022 mu mujyi wa Kigali ari na bwo hafashwe amafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Ni amafoto agaragaza aba bombi bizihiwe mu munyenga w’urukundo, bari koga muri piscine y’imwe muri hoteli zo mu Mujyi wa Kigali, banyuzamo bagasomana umunwa ku wundi ndetse umwe akegama ku wundi bagaterana utuzi, ibi by’abakundana bizira uburyarya.
Kuri Simon Danczuk, uyu Munyarwandakazi ni umugore wa gatatu agiye gushyingiranwa na we, yagiye mu Rwanda ari kumwe n’abahungu be babiri; umwe w’imyaka 14 n’undi wa 12, agiye kubereka uwo yihebeye Uwamahoro Claudine, ugiye kubabera Mukase.
Umugore we wa mbere witwa Sonia Rossington, bamaranye imyaka 10 mu rushako babyarana abana babiri barimo George w’imyaka 25 na Mary w’imyaka 20, gusa ngo uru rushako rwabo rwaje kugera ku ndunduro ariko mu ipantalo hakomeza kumusaba mu ijipo ari na bwo yaje kurushinga n’umugore wa kabiri ari we Karen Burke.
Uyu wa kabiri we urukundo rwabo rwaje kurangira nyuma y’imyaka itatu muri 2015 nyuma yuko aje kuvugwaho gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugore w’imyaka 22 mu biro bye.
Ibi byaje no gutuma ahagarikwa mu ishyaka rya Labour Party kuko byaje gukurikirwa n’ibitaboneye, byamuteshaga agaciro.
Uyu munyapolitiki yiyemerera ko na we afite ikibazo cyo gushaka imibonano mpuzabitsikina cyane n’abakobwa bakiri bato.
Umukunzi we mushya Uwamahoro, yavuze ko adatewe ipfunwe n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo kuko “Numva ari we mugabo wa nyawe nkunda bizira uburyarya.”
RADIOTV10