• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hahishuwe umuzi w’icyatumye umuhanzi nyarwanda muto yivana mu gitaramo cy’umunyabigwi ukuze

radiotv10by radiotv10
27/06/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hahishuwe umuzi w’icyatumye umuhanzi nyarwanda muto yivana mu gitaramo cy’umunyabigwi ukuze
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Cyusa Ibrahim uzwi mu ndirimbo za gakondo, nyuma y’uko yivanye mu bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Makanyaga Abdul amaze muri muzika, havuzwe icyabimuteye, ndetse hahita hanashakwa uzamusimbura.

Inkuru yo kuba uyu muhanzi Cyusa yikuye mu bazaririmba muri iki gitaramo kizaba mu cyumweru gitaha tariki 04 Nyakanga, yamenyekanye ejo hashize, ubwo uyu muhanzi yabyitangarizaga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Cyusa yavize ati “Nabamenyeshaga ko iki gitaramo ntarimo bitewe n’uko hari byinshi tutumvikanye mbere y’uko babitangaza ko nzakiririmbamo.”

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, yemeza ko intandaro yo kuba uyu muhanzi yarafashe iki cyemezo, ari amafaranga.

Bivugwa ko uyu muhanzi yasabye abategura iki gitaramo ko bazamwishyura miliyoni 1 Frw, ndetse bakamuha ay’imbanziriza y’ibihumbi 500 Frw, azahabwa mbere.

Amakuru avuga ko Cyusa ndetse n’abategura iki gitaramo, batabashije kumvikana kuri uyi ngingo kuko bamubwiye batabasha guhita babona ayo mafaranga, ari na byo byatumye uyu muhanzi afata icyemezo cyo gukuramo ake karenge.

Nyamara ngo uyu muhanzi yari yemereye Makanyaga Abdul ko azamushyigikira muri iki gitaramo, ari na yo mpamvu yari yashyizwe ku byapa bicyamamaza.

Byahise biha umukoro abari gutegura iki gitaramo, wo gushakisha, uzasimbura uyu muhanzi, ndetse ubu banamubonye, ari we Bushayija Pascal.

Cyusa yari yavuganye na Makanyaga amwemerera ko azamushyigikira

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 20 =

Previous Post

Impaka mu Nteko: Abadepite b’u Rwanda ntibakozwa ibyo kugoragoza igifungo cya burundu

Next Post

Ethiopia: Hamenyekanye icyemezo kitari kitezwe cyafashwe n’wayoboraga urwego rukomeye

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Ethiopia: Hamenyekanye icyemezo kitari kitezwe cyafashwe n’wayoboraga urwego rukomeye

Ethiopia: Hamenyekanye icyemezo kitari kitezwe cyafashwe n’wayoboraga urwego rukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.