Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibaruwa ifunguye y’umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yandikiye Perezida wa Rayon

radiotv10by radiotv10
09/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
2
Ibaruwa ifunguye y’umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yandikiye Perezida wa Rayon

Kazungu uvuga ko Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidèle, yagakwiye kugura Umunyezamu amazi atararenga inkombe

Share on FacebookShare on Twitter

Mu ruganda rwa siporo byumwihariko mu mupira w’amaguru, abatazi izina Kazungu Clever, ni bacye. Ni umunyamakuru urambye mu mwuga, uzwiho ubusesenguzi bwuzuye kureba kure, kuvuga ibintu mu mazina yabyo, no gucukumbura cyane. Ubu yandikiye Perezida wa Rayon Sports.

Kazungu Clever usanzwe ari umunyamakuru wa Radio 10, yateruye inyandiko ye agaruka ku byaranze Uwayezu Jean Fidèle kuva yafata umwanya wo kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

Dore inyandiko y’ibitekerezo bwite bya Kazungu Clever:

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle mu myaka 3 ayiyoboye yakuwemo akajagari ayishyira ku murongo. Kuri ubu ni ikipe ifite ibiro byayo aho ibarizwa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, kandi ifite abakozi benshi.

Yagerageje gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo ibeho mu buzima bwiza nkuko amakipe yandi akomeye muri Afurika abayeho kandi yarabishoboye nubwo bitaraba 100%, gusa kugeza ubu ni we muyobozi wa Rayon Sports wagerageje guhembera igihe abakinnyi n’abatoza.

Uwayezu Jean Fidèle ni umwizerwa kandi ni umunyakuri, ni yo mpamvu ku bwanjye (Kazungu Clever) nabonye yaba umuyobozi mwiza wa FERWAFA imaze kunanira abatandukanye.

Ariko impungenge kuri Rayon imaze imyaka 4 idatwara igikombe cya Shampiyona, ikaba imyaka 3 kuri Jean Fidele na we ataratwara igikombe cya Shampiyona kuva yayobora Rayon Sports kandi ntacyo adakora mu bushobozi afite!

Impungenge ku mwaka utaha w’imikino itaha wa 2023-24, ni uko imigurire y’abakinnyi ndetse n’abatoza bajya muri Rayon Sports n’abo bongerera amasezerano bashoje bishobora gukomeza uko byakorwaga. Abenshi baba batari ku rwego rwo gukina muri Rayon Sports cyangwa kuyitoza kubera ko Uwayezu Jean Fidèle yizera abajyanama be kuko ataramenyera cyane ibyo kugura abakinnyi no gushaka abatoza, bakamuyobya mu nyungu zabo bwite kubera kwishakira za komisiyo bashobora guhabwa n’abasinyishwa.

Urugero rworoshye, uyu mwaka w’imikino turimo gusoza amakipe 3, asanzwe ari mato ubu ya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona, Rayon Sports ya yaguzemo abakinnyi ibintu bidakunze kubaho ku kipe ishaka igikombe cya Shampiyona!

Ayo makipe ni Bugesera FC ya 14 ku rutonde, aho Rayon Sports yayiguzemo abakinnyi 3, Umunyezamu Twagirayezu Amani, myugariro Mucyo Didier na Rafael Osaluwe. Rutsiro FC yayiguzemo umukinnyi umwe Rutahizamu Iraguha Hadji, mu gihe Espoir FC yamaze kumanuka, Rayon yayiguzemo abakinnyi 2 aribo Nkurunziza Felicien na Tuyisenge Arsene.

Kubera ko ibyari bikenewe cyane kwari ugutunganya no gushyira ku murongo Rayon Sports, Perezida Uwayezu yabikoze kandi neza, nadatwara igikombe cya Amahoro bigatuma Rayon itazasohoka mu myaka 4 ikurikiranye, ibyo yakoze byose nta gaciro bizagira imbere y’abafana ba Rayon bakumbuye gutwara igikombe byibura kimwe muri 2 bikinirwa mu Rwanda.

Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya Shampiyona muri 2019, i Nyakarambi – Kirehe batsinze Kirehe FC. Ku bwanjye (Kazungu Clever) nagira inama Perezida Uwayezu Jean Fidèle ko nadatwara igikombe cy’Amahoro (Peace Cup) kwegura kugira ngo atazangiza ibyiza yakoze bizorohera abazamusimbura.

Umunyamakuru Kazungu Clever
Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidele

Kazungu Clever

Comments 2

  1. Danny says:
    2 years ago

    Nibyi#@ Aho turemeranya bwa kazungu azahite yigendera ku neza

    Reply
  2. Tuyishime Tharcisse says:
    2 years ago

    Aho uvuze ukuri pe kuko abandi bayiyoboye hazagamo akajagari ariko we yaragaciye

    Reply

Leave a Reply to Danny Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − four =

Previous Post

Kigali: Urujijo ku mugabo wari umaze iminsi atagaragara bongeye kubona yarapfuye

Next Post

Icyatumye abarimo Dubai wagarutsweho na Perezida n’uwabaye Mayor basubirayo bataburanye

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye abarimo Dubai wagarutsweho na Perezida n’uwabaye Mayor basubirayo bataburanye

Icyatumye abarimo Dubai wagarutsweho na Perezida n’uwabaye Mayor basubirayo bataburanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.