Impamvu itangaje yatumye Padiri w’i Ruhengeri ava mu gipadiri yari amazemo imyaka 15

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Padiri Niwemushumba Phocas wakoreraga umurimo muri Diyoseze ya Ruhengeri, yanditse asezera muri uyu muhamagaro ngo kuko adashobora gukomeza kwihanganira uburyarya no kwirata abona muri Kiliziya.

Uyu mupadiri wari umaze imyaka cumi n’itanu (15) mu muhamagaro w’Ubupadiri, yanditse ibaruwa isobanura ubwegure bwe, ayigenera Umushumba w’iyi Diyoseze ya Ruhengero, Vincent Harorimana. Ni ibaruwa yanditswe mu ntangiro z’uku kwezi tariki 06 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Niwemushumba Phocas wari umaze iminsi ari ku Mugabane w’u Burayi, aho yari yarajyanywe n’amasomo ari na ho yandikiye iyi baruwa isezera mu gipadiri, yamenyesheje umushumba we ko hari ibyo atagishoye kwihanganira.

Muri ibi avuga ko atagishoboye kwihanganira byanatumye afata iki cyemezo cyo gusezera umuhamagaro w’Ubusaseridoti, yavuze ko ari uburyarya no kwirata abona muri Kiliziya Gatulika.

Agira ati “Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo. Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”

Mu mvugo yumvikanamo kuzimiza kuri muri bibiliya, Niwemushumba Phocas akomeza avuga ko nihatabaho impindua mu migenzereze ya Kiliziya Gatulika, batazabona ijuru.

Ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2022, undi musaseridoti wakoreraga umurimo wo kwiha Imana muri Diyoseze ya Gikongoro, na we yari yasezeye nyuma y’amezi atanu gusa ahawe ubupadiri.

Uyu mupadiri witwa Emmanuel Ingabire wakoreraga muri Paruwasi ya Kitabi muri iyi Diyoseze ya Gikongoro, yari yavuze ko adasezeye uyu muhamagaro kuko awanze ahubwo ko yananijwe na Musenyeri.

Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021, undi mupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira na we yari yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri.

Muri urwo rwandiko yari yageneye uyu mushumba wamuyoboraga, Fidèle de Charles yavugaga ko yiyemeje gusezera kuko yifuza gushinga umuryango, akanavuga ko azakomeza gukorera Imana mu bundi buryo atari ubwo gusoma misa kuri aritari ntagatifu no mu mwambaro w’Ubupadiri.

RADIOTV10

Comments 7

  1. Nshimiyimana Desire says:

    Impamvu padiri yatanze simpamya ko ariyo cyakora yari kuvuga ko ananiwe guhora yishushanya imbere y’Imana n’abakristu. Biratangaje kuvuga ko yahumuwe n’uburayi ari uko igihe yahawe cyo kwiga kirangiye kuko yagombaga kugaruka muri uku kwezi. Navuge ko yabonye ikindi cyo gukora areke gusebanya. Gufata icyemezo ko unaniwe gukomeza icyo wahamagariwe ni ubutwari ariko gushaka guqiba inzira kubera ko wayisitariyemo ni ubugwari bukabije.

  2. Franco says:

    Ariko kuruhare rumwe ndamwumva ko yaba harimo ubwibone nubwirasi bigafatana nizindi mpamvuze ikindi numuhanga ubwose yarikuvamo naka digree gasobanutse afite kanamubera impamba?avemo nka Wellars wirukanywe nabi kandi hari benshi muba padiri bakoze amkosa arutaye nyamara akabariwe uba igitambo?

  3. Basile says:

    Jyewe navuga ko inzira ya muntu ari uruziga ndetse ari nkinzoka yiruma umurizo nacyane ko hari abantu bataramenya gutandukanya inyota n’umuhamagaro ntacyo icyo yahisemo ubwo nicyo cy’icyo kimukwiye ariko utazi iyava ntamenya n’iyo ajya ! Kubwange Kiliziya ni Ishema ryange umwe arasezera 10 bakinjira namwifuriza kuzaba Umulaiki Mwiza bon voyage Monsieur l’abbé

  4. Assinathus says:

    Imana yo mu ijuru niyo izi ukuri kuturusha. Ntacyo umwana w’umuntu yakabaye arenzaho

  5. sindikubwabo tharcisse says:

    Ntibikwiriye gusebya umuryango mu gari nkakiriziya gaturika kuko ibyo baba baramufashije biba bihagije ahubwo amaze kurengwa ndetse nirari ryumubiri riramuganje ,azahirwe

  6. Loberto says:

    Hahahahahah!!!!!!! Uyu ashaka gusebanya wasanga yashakaga kwigumira I Burayi bakamusaba kuhava atabishaka none akaba azanye impamvu zidashinga. Nihehe se atazasanga abirasi nindyarya kuri iyisi. Ahubwo wasanga aribwo agiye kubica bigacika. Nareke gusaza yenderanya. Gusa Imana imuyobore ntarengere ngo ajye mubuyobe

  7. Haricyo yadikinze abanyamakuru bagerayo neza mudushakire amakuru nyirizina yatumye asera , wasanga aramakosa yakoze yabinye byamusabya guhagarara yigisha ibihabanye numigenzereze ye

Leave a Reply to Nshimiyimana Desire Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru