Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impamvu itangaje yatumye Padiri w’i Ruhengeri ava mu gipadiri yari amazemo imyaka 15

radiotv10by radiotv10
21/12/2022
in MU RWANDA
7
Impamvu itangaje yatumye Padiri w’i Ruhengeri ava mu gipadiri yari amazemo imyaka 15
Share on FacebookShare on Twitter

Padiri Niwemushumba Phocas wakoreraga umurimo muri Diyoseze ya Ruhengeri, yanditse asezera muri uyu muhamagaro ngo kuko adashobora gukomeza kwihanganira uburyarya no kwirata abona muri Kiliziya.

Uyu mupadiri wari umaze imyaka cumi n’itanu (15) mu muhamagaro w’Ubupadiri, yanditse ibaruwa isobanura ubwegure bwe, ayigenera Umushumba w’iyi Diyoseze ya Ruhengero, Vincent Harorimana. Ni ibaruwa yanditswe mu ntangiro z’uku kwezi tariki 06 Ukuboza 2022.

Niwemushumba Phocas wari umaze iminsi ari ku Mugabane w’u Burayi, aho yari yarajyanywe n’amasomo ari na ho yandikiye iyi baruwa isezera mu gipadiri, yamenyesheje umushumba we ko hari ibyo atagishoye kwihanganira.

Muri ibi avuga ko atagishoboye kwihanganira byanatumye afata iki cyemezo cyo gusezera umuhamagaro w’Ubusaseridoti, yavuze ko ari uburyarya no kwirata abona muri Kiliziya Gatulika.

Agira ati “Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo. Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”

Mu mvugo yumvikanamo kuzimiza kuri muri bibiliya, Niwemushumba Phocas akomeza avuga ko nihatabaho impindua mu migenzereze ya Kiliziya Gatulika, batazabona ijuru.

Ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2022, undi musaseridoti wakoreraga umurimo wo kwiha Imana muri Diyoseze ya Gikongoro, na we yari yasezeye nyuma y’amezi atanu gusa ahawe ubupadiri.

Uyu mupadiri witwa Emmanuel Ingabire wakoreraga muri Paruwasi ya Kitabi muri iyi Diyoseze ya Gikongoro, yari yavuze ko adasezeye uyu muhamagaro kuko awanze ahubwo ko yananijwe na Musenyeri.

Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021, undi mupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira na we yari yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri.

Muri urwo rwandiko yari yageneye uyu mushumba wamuyoboraga, Fidèle de Charles yavugaga ko yiyemeje gusezera kuko yifuza gushinga umuryango, akanavuga ko azakomeza gukorera Imana mu bundi buryo atari ubwo gusoma misa kuri aritari ntagatifu no mu mwambaro w’Ubupadiri.

RADIOTV10

Comments 7

  1. Nshimiyimana Desire says:
    3 years ago

    Impamvu padiri yatanze simpamya ko ariyo cyakora yari kuvuga ko ananiwe guhora yishushanya imbere y’Imana n’abakristu. Biratangaje kuvuga ko yahumuwe n’uburayi ari uko igihe yahawe cyo kwiga kirangiye kuko yagombaga kugaruka muri uku kwezi. Navuge ko yabonye ikindi cyo gukora areke gusebanya. Gufata icyemezo ko unaniwe gukomeza icyo wahamagariwe ni ubutwari ariko gushaka guqiba inzira kubera ko wayisitariyemo ni ubugwari bukabije.

    Reply
  2. Franco says:
    3 years ago

    Ariko kuruhare rumwe ndamwumva ko yaba harimo ubwibone nubwirasi bigafatana nizindi mpamvuze ikindi numuhanga ubwose yarikuvamo naka digree gasobanutse afite kanamubera impamba?avemo nka Wellars wirukanywe nabi kandi hari benshi muba padiri bakoze amkosa arutaye nyamara akabariwe uba igitambo?

    Reply
  3. Basile says:
    3 years ago

    Jyewe navuga ko inzira ya muntu ari uruziga ndetse ari nkinzoka yiruma umurizo nacyane ko hari abantu bataramenya gutandukanya inyota n’umuhamagaro ntacyo icyo yahisemo ubwo nicyo cy’icyo kimukwiye ariko utazi iyava ntamenya n’iyo ajya ! Kubwange Kiliziya ni Ishema ryange umwe arasezera 10 bakinjira namwifuriza kuzaba Umulaiki Mwiza bon voyage Monsieur l’abbé

    Reply
  4. Assinathus says:
    3 years ago

    Imana yo mu ijuru niyo izi ukuri kuturusha. Ntacyo umwana w’umuntu yakabaye arenzaho

    Reply
  5. sindikubwabo tharcisse says:
    3 years ago

    Ntibikwiriye gusebya umuryango mu gari nkakiriziya gaturika kuko ibyo baba baramufashije biba bihagije ahubwo amaze kurengwa ndetse nirari ryumubiri riramuganje ,azahirwe

    Reply
  6. Loberto says:
    3 years ago

    Hahahahahah!!!!!!! Uyu ashaka gusebanya wasanga yashakaga kwigumira I Burayi bakamusaba kuhava atabishaka none akaba azanye impamvu zidashinga. Nihehe se atazasanga abirasi nindyarya kuri iyisi. Ahubwo wasanga aribwo agiye kubica bigacika. Nareke gusaza yenderanya. Gusa Imana imuyobore ntarengere ngo ajye mubuyobe

    Reply
  7. Nshimiyimana Emmanuel says:
    3 years ago

    Haricyo yadikinze abanyamakuru bagerayo neza mudushakire amakuru nyirizina yatumye asera , wasanga aramakosa yakoze yabinye byamusabya guhagarara yigisha ibihabanye numigenzereze ye

    Reply

Leave a Reply to sindikubwabo tharcisse Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Huye: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yasobanuye uko yabigenje

Next Post

Umuganga ukekwaho ‘gukorakora’ igitsina cy’umukobwa ubwo yamusuzumaga hamenyekanye icyakurikiyeho

Related Posts

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
IBYAMAMARE

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuganga ukekwaho ‘gukorakora’ igitsina cy’umukobwa ubwo yamusuzumaga hamenyekanye icyakurikiyeho

Umuganga ukekwaho ‘gukorakora’ igitsina cy’umukobwa ubwo yamusuzumaga hamenyekanye icyakurikiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.