• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Indirimbo z’intoranywa zidakwiye kubura kuri Playlist yawe muri ibi bihe

radiotv10by radiotv10
11/10/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Indirimbo z’intoranywa zidakwiye kubura kuri Playlist yawe muri ibi bihe
Share on FacebookShare on Twitter

Abakunzi b’umuziki ntibahwema gushyirwa igorora n’abahanzi bashyira hanze indirimbo zo kubanezeza umunsi ku wundi. Ubu hari indirimbo zigezweho zaba iz’abahanzi Nyarwanda n’iz’abanyamahanga zinogeye amatwi. Dore eshanu udakwiye gutambukaho utumvise cyangwa utarebye.

 

  1. Water- Tyla

Water ni indirimbo y’umukobwa wo muri Afurika y’Epfo utaramara igihe kinini mu muziki, uheruka mu Rwanda mu iserukiramuco rya Giants Of Africa.

Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho muri Afurika, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’igihe gito ashyize hanze amajwi yayo.

 

  1. Faible- Monia Fleur ft Big Fizzo

Monia Fleur ufite se w’Umunyarwanda nyina akaba Umurundikazi, ni umwe mu banyamuziki batanga icyizere muri Africa y’Iburasirazuba.

Uyu muhanzi yahuje imbaraga n’umuhanzi w’ikirangirire mu karere Big Fizzo bakorana indirimbo bise Faible.

 

  1. Ni Nziza- Chryso Ndasingwa

Niba ukunda indirimbo zihimbaza Imana, indirimbo ‘Ni Nziza’ ya Chryso Ndasigwa, ni imwe mu zo ukwiye kumva no kureba.

Chryso Ndasigwa yanditse iyi ndirimbo mu ndimi ebyiri; Ikinyarwanda n’Icyongereza, amajwi yayo yatunganyijwe na Boris, naho ry’amashusho ayoborwa na Musinga.

 

  1. Njyenyine- Yverry ft Knowless

Nyuma y’igihe bombi batagaragara ku rutonde rw’abasohora indirimbo nshya, Yverry na Butera Knowless barihuje bakora indirimbo y’urukundo bise ‘Njyenyine’.

Ni indirimbo bivugwa ko yari imaze imyaa igera kuri itatu ikozwe dore ko Element wakoze ku majwi yayo yayikoreye muri Country Records mu gihe amaze hafi umwaka avuyeyo.

 

  1. Confirm- Dany Nanone

“Unsabye ideni ry’ubuzima nagukopa, umfungiye mu mutima sinatoroka…”- Ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo Confirm ya Danny Nanone.

Ni indirimbo iri mu zigezweho mu Rwanda, by’umwihariko inogeye amatwi, nanone kandi ikaba ibyinitse, dore ko n’abakomeje gukora challenge yayo ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kuba benshi.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + seven =

Previous Post

Uwakiniye amakipe y’ubukombe mu Rwanda yatangaje icyemezo gitunguranye yafashe

Next Post

Amakuru mashya ku mukozi w’urwego rwa Leta mu Rwanda wagaragaweho ibyanenzwe

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Amakuru mashya ku mukozi w’urwego rwa Leta mu Rwanda wagaragaweho ibyanenzwe

Amakuru mashya ku mukozi w’urwego rwa Leta mu Rwanda wagaragaweho ibyanenzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.