Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
1
Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose
Share on FacebookShare on Twitter

Niyomugabo Claude, Kapiteni wa APR FC, yavuze ko nta bwoba batewe no kuba bagiye guhura n’ikipe ya Pyramids FC ubu iyoboye izindi muri Afurika, kuko iri mu makipe baba bifuza gukina, kandi ko bizeye kuzaha ibyishimo abafana b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ni mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Champions League uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukwakira 2025, uzahuza APR n’iyi kipe yo mu Misiri isanzwe iri mu makipe akomeye ku Mugabane wa Afurika ari na yo yegukanye iki gikombe cya CAF Champions League.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza uyu mukino uzahuza Iyi kipe yamaze kugera mu Rwanda, na APR, Kapiteni w’iyi kipe ihagarariye u Rwanda, yavuze ko biteguye neza, kandi ko badafite ubwoba, nk’uko hari abafana ba APR bafite impungenge ndetse na bamwe b’ayandi makipe bakomeje gutega iminsi iyi kipe.

Yagize ati “Hari ibyo muzabona mutigeze mubona. Ntakibazo kirimo, ahubwo namwe mutuze, mushyire umutima hamwe.”

Akomeza avuga ko bagiye guhura na Pyramids babizi ko ari ikipe ikomeye, kuko ari na yo yayisezereye umwaka ushize, ariko ko kuba ari nziza ari byo biha imbaraga abakinnyi ba APR.

Ati “Ni ikipe nziza muri Afurika ndakeka ari yo iyoboye, twebwe ahubwo kuba dutombora amakipe makuru, ni amahirwe kuri twe, bidutera imbaraga cyane, aho kugira ngo dutombore ya kipe muba mwasuzuguye,…oya. Twebwe ahubwo Imana ijye idufasha dutombore za Al Ahly [yo mu Misiri], za Mamelodi [yo muri Afurika y’Epfo], za Kaizer [na yo muri Afurika y’Epfo], ni yo mikino tuba dushaka kuri twe.”

Kapiteni Niyomugabo asaba abafana ba APR kuzaza gushyigikira ikipe yabo ku bwinshi, ubundi ibindi babibarekere, kandi ko bizeye kuzabaha ibyishimo bazatahana.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Edouard says:
    3 months ago

    Pyramid ntizahikura

    Reply

Leave a Reply to Edouard Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 19 =

Previous Post

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Next Post

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Related Posts

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.