Niyomugabo Claude, Kapiteni wa APR FC, yavuze ko nta bwoba batewe no kuba bagiye guhura n’ikipe ya Pyramids FC ubu iyoboye izindi muri Afurika, kuko iri mu makipe baba bifuza gukina, kandi ko bizeye kuzaha ibyishimo abafana b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Ni mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Champions League uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukwakira 2025, uzahuza APR n’iyi kipe yo mu Misiri isanzwe iri mu makipe akomeye ku Mugabane wa Afurika ari na yo yegukanye iki gikombe cya CAF Champions League.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza uyu mukino uzahuza Iyi kipe yamaze kugera mu Rwanda, na APR, Kapiteni w’iyi kipe ihagarariye u Rwanda, yavuze ko biteguye neza, kandi ko badafite ubwoba, nk’uko hari abafana ba APR bafite impungenge ndetse na bamwe b’ayandi makipe bakomeje gutega iminsi iyi kipe.
Yagize ati “Hari ibyo muzabona mutigeze mubona. Ntakibazo kirimo, ahubwo namwe mutuze, mushyire umutima hamwe.”
Akomeza avuga ko bagiye guhura na Pyramids babizi ko ari ikipe ikomeye, kuko ari na yo yayisezereye umwaka ushize, ariko ko kuba ari nziza ari byo biha imbaraga abakinnyi ba APR.
Ati “Ni ikipe nziza muri Afurika ndakeka ari yo iyoboye, twebwe ahubwo kuba dutombora amakipe makuru, ni amahirwe kuri twe, bidutera imbaraga cyane, aho kugira ngo dutombore ya kipe muba mwasuzuguye,…oya. Twebwe ahubwo Imana ijye idufasha dutombore za Al Ahly [yo mu Misiri], za Mamelodi [yo muri Afurika y’Epfo], za Kaizer [na yo muri Afurika y’Epfo], ni yo mikino tuba dushaka kuri twe.”
Kapiteni Niyomugabo asaba abafana ba APR kuzaza gushyigikira ikipe yabo ku bwinshi, ubundi ibindi babibarekere, kandi ko bizeye kuzabaha ibyishimo bazatahana.
RADIOTV10
Pyramid ntizahikura