Umuririmbyi Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ uherutse kugaragaza agahinda ko kuremererwa n’uburwayi bw’umugore we urembye kandi ubushobozi bwaramushiranye, yatangaje ko hari abagiraneza batangiye kumufasha barimo n’abafite amazina azwi.
Mu minsi micye ishize, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho agaragaramo uyu muhanzi w’Indirimbo z’Imana, arira ayo kwarika, asaba ubufasha bwo kuvuza no kwita ku mugore we urembye uburwayi bw’impyiko.
Muri ayo mashusho, Bosebabireba yavugaga ko aremerewe ku buryo nta bundi buryo yahisemo gusaba ubufasha uretse gukora kiriya kiganiro kugira ngo niba hari umugiraneza ufite umutima ufasha, amufashe.
Uyu muririmbyi mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, yavuze ko umugore we agiye kuzuza umwaka ari gukorerwa ubuvuzi buzwi nka Dialyse [kuyungurura amaraso], busanzwe busaba amikora aremereye ku buryo yari amaze gushirirwa n’ubushobozi ndetse n’abo baziranye bose yarabiyambaje.
Avuga ko kiriya kiganiro cyo gutabaza yagikoze nyuma yo kwakira ubutumwa bumugaragariza umwenda w’amafaranga ya Dialyse bari bamaze kugeramo.
Ati “Sinzi ukuntu natekereje ibintu by’amateka, numva ngize ubwoba. Mu by’ukuri nsanzwe nihagararaho pe, ariko nagiye kubona mbona ndi muri uwo mwuka, mbona ntacyo gukora, ntekereza abantu bose tuziranye, umuntu wese ntekereje ngasanga hari ikintu yakoze, nkavuga nti ‘ese ubu ndongera mpamagare runaka’ ariko ndavuga nti ngira abandi bantu banzi nk’umuntu uriho bamenye kubera ubundi buryo, wenda ntihabura umugiraneza, mba nkoze iriya video numva ari yo mahitamo nsigaranye.”
Nyuma ya kiriya kiganiro, Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, nka KNC na Angeli Mutabaruka bakorana, ndetse na Mutesi Scovia, bunze mu rya Bosebabireba, basaba abantu kugira icyo bakora kugira ngo batabare ubuzima bw’umugore we.
Uyu muririmbyi yavuze ko nyuma yuko aba bantu bagize uruhare mu gutabariza umugore we, hari icyahindutse kuko yabonye ubufasha, bwatangiriye ku mukozi w’Imana, Apotre Mignone wanamufashije mbere ariko akaba atari azi ko uburwayi bw’umugore we bwakomeje.
Ati “No mu buzima busanzwe, uriya mubyeyi mu bantu bose uzi b’abashumba bari mu Rwanda, ari mu bantu bankandiye akanyenyeri inshuro nyinshi […] ndamushimira. Undi muntu nshimira ni Scovia Mutesi, yantunguye ku rwego ntatekerezaga.”
Avuga ko hari n’abandi benshi bagiye bamuhamagara bavuga ko bumvise ikibazo cye ku maradiyo, bakamuha ubufasha bungana n’ubushobozi bwabo.
Undi yashimiye ni umuhanzi Richard Nick Ngendahayo unafite igitaramo vuba aha, na we wamutunguye agatanga ubufasha, kandi batanaziranye.
Ati “Abantu bampamagaye, abari i Bugande, bati ‘tukuri inyuma, turaje turebe icyo dukora’…n’ubu tuvugana ndi kwitaba amatelefone ampa ihumure ariko ntihaburamo n’ubura ikintu ampa.”
Theo Bosebabireba avuga ko ideni ryari rimaze kugeramo kwa muganda, yamaze kuryishyura ryose, ariko ko uko ubu buvuzi bukomeza, ari na ko hagenda hiyongeraho irindi, agasaba ko abagiraneza bakomeza n’ubundi kumuba hafi.
RADIOTV10