Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi uhetse ‘Afrobeat’ mu Rwanda wavuzwe mu bibazo na Label bakoranaga arashyize abivuzeho

radiotv10by radiotv10
10/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi uhetse ‘Afrobeat’ mu Rwanda wavuzwe mu bibazo na Label bakoranaga arashyize abivuzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Injyana ya ‘Afrobeats’ Mico The Best wigeze kuvugwaho kutajya imbizi n’inzu ya KIKAC bakoranaga, yavuze ko imikoranire yabo yarangiye, ndetse ko ubu yahuzwe kuzongera gukorana na Label ukundi.

Muri Mutarama uyu mwaka, havuzwe ibibazo byari biri hagati ya Mico The Best n’iyi Label ya KIKAC, twanaditseho inkuru bwa mbere nka RADIOTV10, aho byavugwaga ko harimo urunturuntu.

Byavugwaga ko uyu muhanzi ashaka kuyisezera kuko yabonaga harimo itonesha ryo kuba ubuyobozi bw’iyi Label bwaritaga ku muhanzi umwe, ndetse ntibunubahirize ibyari biri mu masezerano bagiranye.

Mico The Best ubu yemeye ko imikoranire ye n’iyi Label yarangiye, ndetse kubera ibibazo bagiranye yahise ahurwa kuzongera gukorana n’inzu ifasha abahanzi. Ati “Ubu byagorana ko hari uwansinyisha ngo ajye agenzura ibikorwa byanjye.”

Uyu muhanzi ufatwa nk’umwami wa Afrobeats mu Rwanda, avuga ko kuba umuhanzi yakwikorana bigoye ariko mu gihe byashoboka ntako byaba bisa. Ati “Kwikorana nubwo bigoye ariko byashoboka, ubu ngiye kubigerageza kandi bizakunda.”

Icyakora avuga ko nubwo atagikorana na KIKAC, ntacyo impande zombi zishinjanya, kuko amasezerano yabo yarangiye mu buryo bwumvikanyweho.

Mico The Best wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe nk’iyitwa ‘Igare’, ‘Umunamba’, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nayanjye’.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Tshisekedi yavuze icyemezo kidasanzwe azafatira ingabo za EAC ngo nizitajya mu mitsi na M23

Next Post

Igisubizo cya Minisitiri w’Ibidukikije ku bavuga ko Gaze ihenze

Related Posts

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

IZIHERUKA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels
MU RWANDA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cya Minisitiri w’Ibidukikije ku bavuga ko Gaze ihenze

Igisubizo cya Minisitiri w'Ibidukikije ku bavuga ko Gaze ihenze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.