Umuhanzi Dr. Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close avuga ko niba ibibazo bivugwa kuri mugenzi we Platini n’umugore we, ari ukuri, afite ubushobozi bwo kubisohokamo, kandi ko bitazatungurana igihe bababarirana bakongera bakabana neza, mu gihe hari abatangiye kuvuga ko bagomba gutandukana.
Ni nyuma yuko umuryango w’umuhanzi Platini ugarutsweho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko uyu muhanzi afitanye ibibazo n’umugore we bishingiye ku kuba barasanze umwana byari bizwi ko babyaranye, ari uw’undi mugabo.
Amakuru kandi avuga ko ibi byatumye urugo rwa Platini P. n’umugore we Olivia, ruri mu nzira zo gutandukana, ndetse ko muri iki gihe batakibana.
Tom Close avuga ko ingo z’abasitari atari zo zisenyuka gusa, ahubwo ko kuba bazwi ari byo bituma bagarukwaho cyane, ariko ibibazo byo mu ngo biba mu byiciro byose.
Tom Close wabanye na Platini muri Label imwe ya Kina Music, avuga ko atari yaganira by’umwihariko n’uyu muhanzi mugenzi we ariko ko agendeye ku bivugwa mu itangazamakuru, biramutse ari byo, byaba ari ibyago.
Ati “Bibaye byarabaye kuriya, ibyago bigwira abagabo, bibaye bitarabaye kuriya, ni ukuvuga ngo abagabo nibo bavugwa.”
Tom Close avuga ko ibi bivugwa kuri Platini bibaye ari ukuri, atari ijuru ryaba rimugwiriye kuko “njye nemera ko umugabo ahura n’ibibazo ashobora kugira uburyo yabyitwaramo.” Kandi ko iyo umuntu akiri muzima aba anashobora guhura n’ibibazo.
Ati “Njyewe Platini nzi, afite ubushobozi bwo kuba [ibi bintu bibaye ari byo] yashobora kubyitwaramo neza akabivamo.”
Agaruka ku bikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga batangiye kuvuga kuri gatanya, bakirengagiza ko uru rugo rushobora kubasha kunyura muri ibi bibazo.
Ati “Byose birashoboka. Ejo mubonye basubiranye ntibizabatangaze. Hari abantu bagira umutima ubabarira. Mu Gihugu cyacu hari ababariye ababiciye babana na bo.”
Tom Close avuga ko niba ibibazo bivugwa kuri Platini ari ukuri, bikwiye kubera isomo abantu basanzwe, nkuko n’ubundi ibyamamare bibera urugero abandi, ariko bakirinda kumutaramana.
RADIOTV10
Ibyo yavuze ni ukuri rwose. Baramutse babiganiriyeho nk’abantu bakuru njye nizera ko nta kosa ritababarirwa mu gihe bombi baba bagikundana kandi bafite umugambi wo gukomeza inzira bari batangiye yo kubana. Ibibazo mu ngo byo ntibizashira ikiba gisabwa ni ukwihanganirana, gusabana imbabazi no kubabarirana. Baramutse basubiranye rwose byaba ari byiza. N’ubwo ibyabaye kuri Platin bigoye kubyumva ariko birashoboka nanone gukemuka binyuze mu kwicara hamwe bakabiganiraho byaba na ngombwa bakitabaza inshuti z’umuryango zikabafasha.