Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi wamenyekanye muri ‘Gospel’ Nyarwanda yahishuye ibyigeze kumusigira igikomere atazibagirwa

radiotv10by radiotv10
05/04/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi wamenyekanye muri ‘Gospel’ Nyarwanda yahishuye ibyigeze kumusigira igikomere atazibagirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza uri mu bamenyekanye cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, yatangaje ibyamubayeho atwite inda ya mbere, byatumye ivamo, ari na byo byashibutsemo igitekerezo cy’indirimbo yise ‘Ejo ni heza’.

Liliane Kabaganza waririmbye indirimbo zamenyekanye mu Rwanda mu gihe cyo hambere, asigaye atuye muri Kenya, akaba aherutse kuza mu Rwanda gushyigikira mugenzi we Tonzi mu gitaramo yamurikiyemo album ye.

Uyu muhanzikazi Kagabaganza, ubwo yari muri iki gitaramo, yanasangije abakitabiriye ibihe bigoye yigeze kunyuramo, ubwo yari atwite inda ye ya mbere.

Yagize ati “Maze iminsi micye nkoze ubukwe ubwo nari ntwite inda ya mbere, nagize uburibwe ndi mu nzira, nsaba ubufasha barabunyima.”

Yakomeje agira ati “Hari uwo nasabye n’ijana ntiyarimpa. Hari umudamu wari uri aho hafi musabye lifuti arayinyima, naje kwihangana ndataha ngeze mu rugo umugabo amafasha ibishoboka byose ariko n’ubundi ya nda yavuyemo ntakundi.”

Kabaganza yavuze ko uwo wamwimye Lifuti, baje guhura hashize imyaka yarakennye, avuga ko Imana ihindura abihebye n’abahuye nk’ibyo yahuye na byo.

Avuga ko Imana yaje kumusubiza, nubwo yanyuze muri ibyo bihe bigoye, ku buryo uru rugendo ari rwo rwashibutsemo igitekerezo cy’indirimbo ‘Ejo ni heza’ yashyize hanze mu mwaka wa 2020.

Kabaganza amaze imyaka myinshi azwi n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yararirimbye muri korali Rehoboth, nyuma akaza kuririmba ku giti cye.

Liliane Kabaganza ni umwe mu bahanzi bamamaye mu Rwanda muri Gospel

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 15 =

Previous Post

Hashyizwe hanze gahunda yo gusezera ku mutoza wa APR wapfuye urupfu rukiri urujijo

Next Post

Perezida wa Czech uzifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka30 aragera mu Rwanda

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
23/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Czech uzifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka30 aragera mu Rwanda

Perezida wa Czech uzifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka30 aragera mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.