Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Britney Spears, nyuma y’imyaka irenga 20 akuyemo inda yari yatewe n’umuhanzi Justin Timberlake bakundanaga, yatangaje icyabiteye, cyakomeje kumubera umutwaro uremereye.
Britney Spears na Justin Timberlake bakundanye bakiri bato hagati y’umwaka 1999 na 2002, aho uyu muhanzikazi yanaje gutwita inda y’uyu wari umukunzi we.
Mu gitabo cya Britney Spears agiye gushyira hanze yise ‘The Woman in Me’ (Umugore muri njye), kigaragaza bimwe mu byaranze ubuzima bwe birimo n’iby’urukundo rwe na Justin Timberlake n’uburyo yasamye inda ye akayikuramo.
Yagize ati “Byarantunguye ariko kuri njye ntabwo byari amahano. Nakundaga Justin cyane. Nahoraga ntekereza ko umunsi umwe tuzagira umuryango biciye muri uwo mwana nari ntwite.”
Akomeza agira ati “Ariko Justin rwose ntabwo yishimiye gutwita. Yavuze ko tutari twiteguye kubyara kuko twari tukiri bato cyane.”
Britney Spears avuga ko ibi ari na byo byatumye akuramo iyi nda yari yatewe n’umukunzi we yabonagamo umugabo we w’ahazaza.
Abafana b’uyu muhanzikazi byatumye bibaza kuri amwe mu magambo yagiye akoresha mu ndirimbo kandi bemeza ko bashobora kuba baravugaga kuri iyi nda yakuwemo n’uyu muhanzi, nk’aho asaba imbabazi umwana utaravutse kikaba ari nacyo cyanarangije umubano we na Timberlake. Banavuga ko indirimbo ye ‘Everytime’ na yo ikubiyemo ibyerekeye gukuramo iriya nda.
Britney Spears yanavuze ko atashakaga gukuramo iri nda ahubwo yabitewe n’ubwoba bwa Timberlake
Ati “Timberlake yambwiye ko nindamuka nyikuyemo azansiga. Nubwo njye ntashakaga kuyikuramo ariko narabikoze, kuri uyu munsi ni cyo kintu gikomeje kunsenya ibitekerezo ni nacyo kintu cyaba cyarambabaje mu buzima bwanjye bwose.”
Uyu muhanzikazi nubwo yakuyemo inda ya Justin Timberlake nyuma yaje kubyara abana babiri b’abahungu, uwitwa Sean Preston na Jayden James, gusa urushako ntirwamuhiriye kuko amaze gushaka abagabo gatatu bikarangira batandukanye.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10