Ijambo ‘Nyash’ rigezweho muri iyi minsi by’umwihariko muri Afurika no mu Rwanda, aho rikoreshwa bashaka kuvuga ikibuno gishyitse ku mukobwa, gituma ugifite arangarirwa n’igitsinagabo. Ese abadafite iki gice cy’umubiri, bikwiye kubatera ipfunwe cyangwa abandi bakabibaziza babatwama?
Kugira ikibuno ku bakobwa cyangwa abagore, ni bimwe mu byo abasore n’abagabo b’Abanyafurika bakunze gushimangira bavuga ko bigaragaza imiterere inogeye ijisho.
Bamwe mu bakobwa n’abagore badafite ikibuno kinini, bakunze kugaragaza ko bitabashimishije, ndetse benshi ubu bayobotse inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri, bajyanywe gusa n’imyitozo ituma iki gice cy’umubiri cyiyongera.
Ni imyitozo izwi nka ‘Squats’, aho abakobwa n’aabgore bayikora basa nk’abicara bakongera bagahaguruka, ku buryo ubikoze igihe kinini, ikibuno gitangira kwiyongera.
Hari n’abafata icyemezo bakurira rutemikirere bishyuye akayabo kugira ngo bajye kwibagisha ngo iki gice cy’umubiri wabo gitubuke, serivisi iri mu zihenze mu rwego rw’ubuvuzi, ubu isigaye inatangirwa mu Rwanda mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.
Abakobwa badafite iki gice kinini, bakunze kuvuga ko bibateye ipfunwe, ndetse mu minsi yashize hari ababasererezaga, bakoresheje imvugo zitaboneye, nk’abagiraga bati “aragenda ukagira ngo araza, wagira ngo ahetse urugi, wagira ngo yicariye Goma,…”
Gusa ibi byose biri mu rwego rwo gukomeretsa abantu ibizwi nka ‘Harassment’ dore ko uwabibwiwe kenshi bimugiraho ingaruka ku mitekerereze ye, ku buryo hari abagera aho bakumva ko badakwiye kujya mu muhanda ngo bajye aho abandi bari.
Kutagira ikibuno kinini ku bakobwa, ntibikwiye kuba ipfunwe, kuko abantu atari bo birema, ndetse yewe bikaba atari n’amahitamo yabo, ku buryo hari ukwiye kubibaziza.
Ikindi kandi umuntu udafite icyo gice cy’umubiri kinini, ntakwiye kubigiraho ikibazo kuko atari uburwayi, ndetse bikaba bitanamugiraho ingaruka iyo ari yo yose mu buryo bw’imiterere y’umubiri.
Niba abavugwa hano na we urimo, guhera none icara utuze, wishimire imiterere yawe kuko Imana yakuremye igukunze, ikurema mu ishusho yayo, terwa ishema n’uko uteye, abagukwena ubime amatwi, ukomeze ubeho ubuzima busanzwe.
Nawe kandi niba uri mu batwama abakobwa badafite ikibuno kinini, ukwiye kwigaya, ukibuka ko uwo ukwena atari we wagize amahitamo y’imiterere ye, kandi na we wikebuke urebe ko umuntu akugenzuye yakuburaho inenge.
RADIOTV10










