Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya umwana wabo.

Ni nyuma yuko habanje kuvugwa amakuru ko uyu munyamakuru yaba yatandukanye n’uyu mukobwa witwa Teta Christa, kubera ubutumwa bwari bwabanje gutangazwa na Yago ubwe, aho yavuze ko yahuye n’urukundo rw’ikinyoma.

Nyuma y’ubu butumwa yari yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, uyu munyamakuru yakoze ikiganiro yanyujije kuri YouTube, avuga ibyamubayeho, byo kuba yaramaze gutandukana na Teta Christa baheruse kubyarana umwana, banabanaga.

Yagize ati “ntabwo tukiri kumwe, ni na njye ubyivugiye, ari mu muryango we. Akaba ameze neza ndetse n’umwana akaba ameze neza.”

Yago yavuze ko kuri we agikunda uyu mukobwa ndetse ko nta ruhare yagize mu kuba yamutaye akigendera akanajyana umwana wabo.

Ati “Ntabwo nigeze nirukana umuntu nakundaga, nta nubwo nigeze mukubita. Ikindi mugomba kumenya ni uko yansezeye ntari mu rugo, ndi mu kazi, anyoherereza ubutumwa ambwira ko agiye.”

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko nubwo ari umugabo uhangana n’ibibazo, ariko ibi byamubayeho byamukomerekeje kuko yumvaga bidashoboka kuko yabyumvaga mu ndirimbo gusa.

Ati “Ibaze umuntu ukunda, mumaze kubyara umaze kubona umwana wawe w’imfura w’umuhungu, umuntu akamutwara mu byumweru bitatu. Abantu mwabyaye mwe murabizi. Umuntu akagutwara umutima mu byumweru bitatu utanahari.”

Yago yavuze ko urushako atari ikintu cyoroshye, avuga ko adatewe ipfunwe n’abamuseka, kuko ibyamubayeho bishobora no kuba ku wundi wese.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 4 =

Previous Post

Obasanjo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Abakuru b’u Rwanda na DRC yavuze ikigiye gukurikiraho

Next Post

Minisitiri Nduhungire yakuyeho urujijo ku badasobanukiwe ibigiye gusinywa hagati y’u Rwanda na DRCongo

Related Posts

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

by radiotv10
17/07/2025
0

Umunyamakurukazi Umukazana Germaine ukorera Radiyo imwe mu Rwanda, yambitswe impeta y’urukundo na mugenzi we Ruzindana Janvier bakorana, amusaba ko bazashyingiranwa....

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya Miss Naomie yasubije abavuze ku mugabo we ibitamunyuze

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya Miss Naomie yasubije abavuze ku mugabo we ibitamunyuze

by radiotv10
17/07/2025
0

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie yahaye gasopo abakomeje kuvuga ku mugabo we bamwita umukene bagendeye ku mafoto yasakaye...

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe
MU RWANDA

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

by radiotv10
17/07/2025
0

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

17/07/2025
Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

17/07/2025
Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

17/07/2025
Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

17/07/2025
Perezida Kagame yasimbuje Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

17/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Minisitiri Nduhungire yakuyeho urujijo ku badasobanukiwe ibigiye gusinywa hagati y’u Rwanda na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.