Umunyemari Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël mu ishoramari ry’imyidagaduro mu Rwanda, yatangaje ko yifuza kuzana mu Rwanda umuhanzi Chris Brown, uri mu banyamuziki bihagazeho ku Isi.
Coach Gaël usanzwe afite inzu ifasha abahanzi izwi nka 1:55 AM yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025 ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.
Yifashishije amashusho agaragaza umujyi wa Kigali, aho uyu mushoramari aba ari mu modoka, humvikanamo ijwi ry’indirimbo ya Chris Brown, Coach Gaël yagize ati “Amarembo yo kuza mu Rwanda arafunguye. Ngiye kuzana Chris Brown hano, muzazirikane aya magambo.”
Uyu mushoramari usanzwe afite inzu y’ibikorwa by’imyidagaduro izwi nka Kigali Universe inakira ibitaramo, yatangaje ibi nyuma y’amasaha macye muri iyi nyubako iri mu Mujyi wa Kigali rwagati habereye igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Jose Chameleone w’ikirangirire muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yose.
Gutumira umuhanzi Chris Brown, si buri wese upfa kubikora, kuko kugira ngo aririmbe mu gitaramo, bisaba kwishyurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 USD (arenga miliyoni 420 Frw) na Miliyoni 1 USD (arenga miliyari 1 Frw).
Kugira ngo kandi ahaguruke afate indege ye ngo yerecyeze aho agomba gukorera igitaramo, bisaba ko habanza kwishyurwa 50% by’ayo agomba kwishyurwa yose, ndetse no kwishyurirwa hoteli h’inyenyeri eshanu agomba kuzacumbikamo we n’abamufasha.
Uyu muhanzi kandi aherutse kongera gushimangira ko ari umwe mu bayoboye muzika ku Isi, dore ko igitaramo aherutse gukorera muri Afurika y’Epfo, cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 95, umubare ukubye kabiri abantu bashobora kwakirwa na Sitade Amahoro, iherereye hano hirya i Remera.

RADIOTV10