Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

‘Kwita Izina’, ni kimwe mu birori binogeye ijisho bituma Isi yose yerecyeza amaso mu Rwanda ruba rwakiriye abanyacyubahiro n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye. Hatangajwe itariki izaberaho ibi birori by’uyu mwaka.

Ibi birori bizaba tairki 18 Ukwakira 2024, nk’uko byatangajwe n’abategura ibi birori byo ‘Kwita Izina’ mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga, burarikira abantu kwitegura iki gikorwa.

Ubutumwa burarika abantu kuzirikana iyi tariki, bugira buti “Zirikana itariki, Ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina, biragarutse ku ya 18 Ukwakira 2024!”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Uzifatanye natwe mu birori byo ku nshuro ya 20 byo kwita Izina abana b’Ingagi mu birori binogeye ijisho bizabera mu ntanzi za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Ibirori nk’ibi byo Kwita Izina abana b’Ingagi, iby’umwaka ushize, byabaye tariki 01 Nzeri 2023, aho hahawe amazina abana 23, biswe n’abarimo ibyamamare bikomeye ku Isi.

Mu bitabiriye ibi birori by’umwaka ushize bafite amazina azwi ku Isi, barimo rurangiranwa mu sinema, umukinnyi wa Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, aho icyo gihe banakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye.

Mu bise amazina icyo gihe kandi, harimo Umunyarwenya Kevin Hart uri mu ba mbere ku Isi, we wise umwana hakoreshejwe amashusho yafashwe ubwo yari mu Rwanda, dore ko yari amaze igihe gito aruvuyemo, ndetse nyuma yo kumwita, akaba yararugarutsemo muri Mutarama akajya gusura uyu mwana w’Ingagi yise izina.

Mu birori by’umwaka ushize kandi, Umukinnyi wa film w’ikirangirire Winston Duke na we yari mu Rwanda yaje Kwita Ingagi izina, aho umwana yise, yamuhaye izina rya ‘Intarumikwa’.

Uyu mukinnyi wagaragaye muri film zamamaye ku Isi nka ‘Black Panter’, icyo gihe yanavuye mu Rwanda ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Idris Elba umwaka ushize yari mu Rwanda
We n’umugore we bise umwana w’ingagi muri 23 bahawe amazina
Rurangiranwa Winston Duke na we umwaka ushize yari ahari
Na we yise umwana umwe mu biswe amazina
Kevin Hart we umwana yise, yakoresheje amashusho yafashwe ubwo yari mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 11 =

Previous Post

Bwa mbere irushanwa ry’imikino y’abanyeshuri muri EAC ryafunguwe na Perezida w’Igihugu

Next Post

America yagaragaje ko yatangiye gucika intege ku byerecyeye intambara ishyigikiyemo Israel

Related Posts

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

by radiotv10
26/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko akurikije uko yabonye Israel Mbonyi yataramiye abantu, uyu muhanzi arenze kuba...

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
24/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri...

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije...

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America yagaragaje ko yatangiye gucika intege ku byerecyeye intambara ishyigikiyemo Israel

America yagaragaje ko yatangiye gucika intege ku byerecyeye intambara ishyigikiyemo Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.